Mu gitondo cyo ku wa 1 Ukwakira mu 1990 ni bwo Gen Maj Fred Gisa Rwigema n’abandi basirikare ba RPA, bageze muri aka gace kagabanya u Rwanda na Uganda.
Izi ngabo zafunguye icyo umuntu yakwita ‘barrière’ iba iri ku mupaka, ziva ku gice cya Uganda zinjira mu Rwanda. Aha zahahuriye n’abasirikare bake ba Leta ya Juvénal Habyarimana bari barinze umupaka ariko birangira batsinzwe barahunga.
Kuri uwo munsi byagiye kugera hagati ya Saa Cyenda na Saa Kumi abasirikare benshi ba RPA bamaze kugera i Kagitumba.
Muri ayo masaha Gen Maj Fred Gisa Rwigema yahagaze hagati y’ibiti bibiri (n’ubu biracyari Kagitumba) atangira gutanga amabwiriza kuri aba basirikare bari hagati ya 400 na 600.
Mu rwego rwo gushyira ku murongo ibijyanye n’imirwanire, Gen Maj Fred Gisa Rwigema yahise agabanya aba basirikare mo amabatayo.
Majoro Chris Bunyenyezi yahawe kuyobora Batayo ya Mbere, iya Kane ihabwa Colonel Ndugute Stephen, iya Gatandatu ihabwa Lt. Col. Adam Waswa, iya Cyenda ihabwa Sam Kaka.
Nyuma yo gushinga izi batayo, Umuyobozi w’urugamba yongeye kwibutsa aba basirikare impamvu y’urugamba rwo kubohora igihugu, yihereyeho yiyambura amapeti yari afite mu ngabo za Uganda ayajugunya mu mugezi w’Umuvumba, n’abandi babigenza batyo.
Kuko umupaka wari ugifunguye, Gen Maj Fred Gisa Rwigema yasabye uwaba afite ubwoba muri aba basirikare cyangwa atumva neza impamvu y’urugamba, kwisubirira Uganda, ariko bose ntihagira n’umwe ugenda.
Tariki 2 Nyakanga 1990, Batayo ya Mbere n’iya Kane zahise zisabwa guhaguruka Kagitumba zerekeza i Kigali, Batayo ya Gatandatu n’iya Cyenda zo ziva Kagitumba zerekeza i Nyagatare, ziciye mu muhanda ushamikiye hafi y’umupaka.
Gen Maj Fred Gisa Rwigema ari kumwe n’izi ngabo, bahagurutse Kagitumba berekeza Nyabwishongwezi, kugira ngo izi ngabo zijye mu bice yazigabyemo azireba.
We n’abo bari kumwe bake bakomeje imbere berekeza ku gasozi ka Nyabwishongwezi.
Imbere mu muhanda uva Kigali werekeza Kagitumba haturutse imodoka y’Ingabo za FAR ije kureba niba abaraye bateye ariho bakiri cyangwa niba batangiye kugera mu bindi bice by’igihugu. Iyi niyo yarashe amasasu menshi arimo n’iryafashe Fred Gisa Rwigema, atabaruka ku munsi wa kabiri w’urugamba.
Kuko benshi mu basirikare batahise bamenya ko Umuyobozi wabo yapfuye, urugamba rwarakomeje ndetse ku wa 3 Ukwakira 1990, Batayo zerekeje Nyagatare zibasha gufata aka gace, ndetse n’abanyuze inzira ya Kigali tariki 4 Ukwakira 1990 bari bamaze gufata Gabiro.
Icyo gihe Leta ya Habyarimana yahise itangira gutabaza ibihugu by’amahanga ngo bifashe u Rwanda kuko rwatewe na Uganda. Aha niho Mobutu Sese Seko wayoboraga Zaire yahise yohereza Ingabo zamurindaga kurwanya n’Inkotanyi ndetse impande zombi zicakiranira i Gabiro.
Nubwo intsinzi yari yatangiye kuboneka, Ingabo za RPA zatangiye kumenya amakuru y’urupfu rwa Rwigema, zicika intege ndetse bitewe n’imiterere mibi y’aho zarwaniraga zitangira gutsindwa.
Bamwe mu baturage bamenye amakuru batinze
Mu 1990 aka gace ka Kagitumba ndetse na Nyagatare muri rusange byari bituwe n’umubare muke w’abaturage cyane ko igice kinini cyari kigizwe na Pariki y’Akagera.
Urugamba rugitangira bamwe muri aba baturage bahise babimenya, mu gihe abandi batinze kubimenya.
Mukarubayiza Donatha ni umwe mu bari batuye muri aka gace ka Kagitumba ubwo urugamba rwo kubohora igihugu rwatangiraga. By’umwihariko yari umwe mu bari bagize Komite ya Selire ya Katabagema ya Mbere, inshingano yafatanyaga n’ubuhinzi.
Ku wa 1 Ukwakira 1990 Umunsi RPA itangiza urugamba rwo kubohora igihugu, uyu mugore yiteguraga kujya guhinga, ariko ntiyaba akigiyeyo kubera ko umugabo we yamubwiye ko yumvise itangazo kuri Radiyo Rwanda rivuga ko igihugu cyatewe.
Mukarubayiza Donatha avuga ko batinze kumenya nyirizina abateye.
Ati “Mu makuru ya Saa Kumi n’ebyiri nibwo twumvise amatangazo avuga ngo igihugu cyatewe kandi cyatewe n’Inyenzi, izina Inkotanyi ntabwo ryari ryakavuzwe, havugwaga Inyenzi ziturutse mu Gihugu cya Uganda. Ubwo rero batubwiye ko hatagira umuturage n’umwe uva mu rugo, ngo ntihagire abaturage barema agatsiko, buri wese akwiriye kuguma mu rugo. Twagumye mu rugo rero gusa dufite ubwoba kuko nibwo twari twumvise amasasu.”
Mukarubayiza Donatha avuga ko bwa mbere abona Inkotanyi hari tariki 4 Ukwakira 1990.
Ati “Tariki 4 nibwo twabonye abandi basirikare nyine bari bambaye ukundi, ababazi bakatubwira bati dore ziriya ni Inkotanyi kubera ko abaturage bo muri Muvumba bari bageze iwacu bahahungiye, tukagenda tukabasuhuza, bamwe bavugaga Ikigande, abandi Ikinyankole, batazi Ikinyarwanda, ariko ababyumva bakatubwira ngo bari kuvuga ngo nimutuze muhinge, mushake ibizadutunga turi Abanyarwanda bene wanyu, tuje kugira ngo tubane mu gihugu.”
Uyu mugore yavuze ko nta muntu abasirikare b’Inkotanyi bigeze basagararira muri aka gace, ahubwo ngo “bajyaga mu maduka bagafata ibintu nkenerwa nk’amasabune, ibyo kurya no kunywa bakishyura amafaranga cyangwa amashilingi.”
Inkuru ya Mukarubayiza Donatha ijya gusa n’iya Muzatsinda Pheneas na we wari utuye muri aka gace mu gihe cy’urugamba rwo kubohora igihugu.
Uyu mugabo wari umucuruzi yavuze ko uru rugamba rwatangiye ari mu rugendo yerekeza i Kigali gushaka imari, ntiyaba akibashije gusubira inyuma.
Ati “Urugamba rutangira nari nagize urugendo rwerekeza i Kigali ntabwo nashoboye kugaruka, nahamye aho kuko amabwiriza yahise avuga ko umuhanda urenze Ryabega werekeza i Nyagatare wahise ufungwa, ibinyabiziga birafungwa, nta yindi nzira nari mfite ngo ngaruka nagumye aho.”
Yakomeje avuga ko “amakuru y’uko Inkotanyi zateye nayamenye uwo munsi ku itariki ya 1 Ukwakira, kuko guhera Saa Yine nta modoka yongeye kumanuka yerekeza Nyagatare, umuhanda wahise ufungwa. Bigeze Saa Saba, Saa Munani nibwo twabonye abaturage babiri bari baje bahekanye kuri moto bavuga ko abasirika ba Uganda bambutse bateye u Rwanda binjiriye Kagitumba.”
Muzatsinda Pheneas yavuze ko yabonye Inkotanyi bwa mbere tariki 18 Ukwakira 1990, ati “nibwo zari zimaze gufata Umujyi wa Kabarore zidusanga aho twakambitse nk’impunzi ku ishuri rya Nyamirama. Kuva icyo gihe rero zihageze zaratwibwiye, zivuga ko nta kibazo twasubira mu ngo zacu tugataha. Abashoboye icyo gihe baragiye.”
Uyu mugabo utari ufite uburyo bwo gusubira mu rugo, yahisemo kugumana n’Inkotanyi mu isantere ya Kabarore, bahabana nk’icyumweru n’igice.
Imirwano imaze gukomera mu matariki 26 Ukwakira 1990, Inkotanyi zasabye Muzatsinda Pheneas kutava mu nzu kuko abasirikare ba Leta bari bamaze kugera muri aka gace.
Muri iyi nzu niho Muzatsinda Pheneas na bagenzi bafatiwe n’Ingabo za FAR bafungwa nk’ibyitso. Batatu mu bo bari kumwe barapfuye baguye i Byumba aho izi ngabo zabajyanaga, we aza gutoroka.
Rwabuhungu Samuel ni undi muturage wo muri Kagitumba uvuga ko urugamba rwo kubohora igihugu rwatangiye aba muri aka gace. Yigaga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza.
Icyo gihe ngo ababyeyi bagiye kubafata ku mashuri bababwira ko igihugu cyatewe.
Ati “Twe kubera ko twari abana twumvaga ari ibintu byiza”
Yavuze ko mu gihe babanye n’Inkotanyi zangaga abantu bakina urusimbi cyangwa bahohotera Abandi.
Mukarubayiza Donatha yavuze ko atibuka neza umunsi nyirizina yamenyeho amakuru y’urupfu rwa Gen. Maj Fred Gisa Rwigema, gusa ngo “Twagiye kumva twumva ngo umuntu wari uyoboye Inkotanyi witwa Rwigema Fred bamurasiye ku gasozi ka Nyabwishongwezi, abasirikare basubiza Inkotanyi inyuma bakaza bakatubwira bati urugamba turi kururwana kandi turi kurutsinda. Hashize nk’icyumweru twumva ngo Bayingana na Bunyenyezi nabo baguye Nyakayaga.”
Yakomeje avuga ko “nyuma abayobozi bo kuri komine bagaragaye bikoreye imitumba ngo bagiye guhemba Rwigema. Noneho bati Inkotanyi twazitsinze zasubiyeyo.”
Muzatsinda Pheneas we ngo yamenye iby’urupfu rwa Rwigema “batangiye kubiririmba kuko aho twari dufungiye nta yandi makuru twumvaga mu kwezi kose k’Ugushyingo.”
Nyuma y’urupfu rwa Rwigema n’abandi basirikare bari bakuru muri RPA, urugamba rwasubiye inyuma ndetse bamwe batangira kumva ko batsinzwe.
Urugamba rwongeye kubyuka ubwo Paul Kagame wari mu mashuri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatahaga ahindura isura y’imirwanire. Inkotanyi zavuye Nyagatare zerekeza mu Birunga.
Uru rugamba rwashyizweho akadomo muri Nyakanga 1994, ubwo izi ngabo za RPA zahagarikaga na Jenoside yakorewe Abatutsi.
Amafoto yaranze urugamba
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!