Mobutu yapfuye hashize igihe kirenga amezi atanu akuwe ku butegetsi n’umutwe witwaje intwaro wa AFDL wa Laurent Désiré Kabila wari ushyigikiwe n’ingabo z’u Rwanda na Uganda.
Tariki ya 16 Gicurasi 1997 ni bwo Mobutu yavuye i Kinshasa ahungira ku ivuko mu mujyi wa Gbadolité, nyuma yo kuburirwa n’abasirikare batatu bari hafi ye ko adashobora gutsinda AFDL.
Aba basirikare ni Général Norbert Likulia Bolongo wari Minisitiri w’Intebe, Gen Donatien Mahele Bokungu wari Minisitiri w’Ingabo na Gen Etienne Nzimbi wari umuyobozi w’umutwe w’abakomando.
Tariki ya 17 Gicurasi ni bwo AFDL yafashe ubutegetsi, Laurent Kabila aba Perezida mushya. Mobutu yabonye ko gusubira ku butegetsi bitagishobotse, ava muri Congo.
Mobutu ahunga, yabanje kujya muri Togo ariko nyuma y’iminsi mike Gnassingbé Eyadéma wayoboraga iki gihugu aramwirukana, ajya muri Maroc ku ya 23 Gicurasi 1997.
Bivugwa ko Mobutu yazize kanseri ya ‘prostate’ yari amaze igihe kinini arwaye. Joseph Kabila wabaye Perezida w’iki gihugu, mu Ukwakira 2013 yari yarasezeranyije Abanye-Congo ko ibisigazwa bye bizavanwa muri Maroc, bishyingurwe ariko ntabwo byabaye.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!