00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imyaka 27 irashize: Umunsi ingabo zari ziyobowe na Kabarebe zifata Kinshasa

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 17 May 2024 saa 01:03
Yasuwe :

Gen (Rtd) James Kabarebe n’ingabo yari ayoboye zirimo abarwanyi b’umutwe witwaje intwaro wa AFDL wa Laurent Désiré Kabila binjiye i Kinshasa tariki ya 17 Gicurasi 1997, bakuraho ubutegetsi bwa Mobutu Sese Seko wari mu bakuru b’ibihugu batinyitse muri Afurika.

Uru rugamba rwatangiriye mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu Ukwakira 1997 rwatewe ahanini n’ibyemezo by’ubutegetsi bwa Mobutu byamburaga Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda uburenganzira bw’ubwenegihugu, cyane cyane Abanyamulenge.

Muri icyo gihe kandi, Mobutu yari yarasezeranyije abahoze mu Ngabo z’u Rwanda (Ex-FAR) n’Interahamwe zari zarahungiye mu burasirazuba bwa RDC ko azabafasha gutera u Rwanda, bagafata iki gihugu. Bwari ubushotoranyi bukomeye ku ngabo za RPA-Inkotanyi zari zimaze kurubohora no guhagarika jenoside.

Gen Kabarebe n’abasirikare yari ayoboye bafashe ibice bitandukanye bya RDC mu buryo bwihuse, ariko Mobutu we yari yatangaje ko adashobora kuva i Kinshasa, ahubwo ko abifashijwemo n’abakomando 3000 bo muri divisiyo ya DSP (Division Speciale Presidentielle), umutwe UNITA wo muri Angola, Ex-FAR n’Interahamwe, bazarwana kugeza ku mwuka wa nyuma.

Ubwo basatiraga Kinshasa, tariki ya 13 Gicurasi 1997, Leta ya RDC yafashe icyemezo gisaba abaturage kuguma mu rugo guhera saa mbiri z’ijoro kugeza saa kumi n’ebyiri z’igitondo, ariko abatavuga rumwe n’ubutegetsi bo barabyanze, bategura imyigaragambyo yasabaga Mobutu kuva ku butegetsi kugira ngo amaraso y’abaturage atameneka.

Nk’uko umuryango Entraide Missionaire wabitangaje, tariki ya 15 Gicurasi, abasirikare batatu bo ku rwego rwa Général, Norbert Likulia Bolongo wari Minisitiri w’Intebe, Donatien Mahele Bokungu wari Minisitiri w’Ingabo na Etienne Nzimbi umuyobozi wa DSP bahuye na Mobutu, bamumenyesha ko nta bushobozi buhari bwo kurinda Kinshasa, bamusaba kuva ku butegetsi atagoranye.

Tariki ya 16 Gicurasi 1997, Mobutu n’umuryango we wari uherekejwe n’umurongo w’imodoka nyinshi zarimo amakamyo yari atwaye abasirikare ba DSP, berekeje ku kibuga cy’indege cya N’Djili kiri i Kinshasa, burira indege, bajya iwabo mu mujyi wa Gbadolite uherereye mu ntara ya Nord Ubangi.

Tariki ya 17 Gicurasi 1997, Gen Kabarebe n’abarwanyi be binjiye muri Kinshasa, bakirizwa impundu n’abaturage bari bararambiwe ubutegetsi bwa Mobutu bwari bumaze imyaka irenga 30. Mobutu we yahise ava i Gbadolite, ahungira muri Togo.

Amashusho yafaswe n’ibiro ntaramakuru Associated Press uwo munsi, yumvikanamo abaturage bavuga bati “Ukwibohora, ukwibohora!”, abandi bati “Mobutu ni umwicanyi, afata ku ngufu, ni n’umusahuzi.”

Nyuma y’iyi ntsinzi, Laurent Kabila yabaye Perezida wa RDC. Gen Kabarebe we yabaye Umugaba Mukuru w’ingabo z’iki gihugu.

Laurent Kabila yabaye Perezida wa RDC nyuma yo gukura Mobutu ku butegetsi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .