00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imyaka 150 irashize Richard Kandt washinze Umujyi wa Kigali avutse

Yanditswe na Zigiranyirazo Bajecteur
Kuya 17 Ukuboza 2017 saa 09:37
Yasuwe :
0 0

Umunyabugenge akaba n’umuvumbuzi Richard Kandt wahanze Umujyi wa Kigali amaze imyaka 99 amezi arindwi n’iminsi 19 atabarutse; kuwa 17 Ukuboza 1867 nibwo yakiye i Posen muri Pologne. Iyo aza kuba akiriho aba yizihije isabukuru ye y’amavuko y’imyaka 150.

Kandt yageze mu Rwanda ari gushakisha isoko y’uruzi rwa Nil. Uyu yaje muri Afurika mu myaka ya 1897 na 1906, ari gukora ubushakashatsi mu bice bya Afurika y’Uburasirazuba.

Kuwa 15 Ugushyingo 1907 nibwo Kandt yabaye Rezida w’u Rwanda , maze muri uwo bibarwa ko ari nabwo yahanze Kigali yaje kuba Umurwa Mukuru mu 1962.

Bivugwa ko Richard Kandt yasabye Umwami Yuhi V Musinga ko ariyo yaba umurwa mukuru w’u Rwanda aho kuba i Nyanza, asobanura uburyo Kigali ari nziza kuko yari iri hagati y’imisozi itatu; uwa Jali, uwa Kigali n’uwa Rebero.

Kuwa 10 Nzeri 1908 hatangiye kubakwa ibiro bye byo gukoreramo i Nyarugenge ari nayo yari inzu ye atuyemo, ubu yabaye inzu ndangamurage.

Kigali yahise itangira gukura ihereye ku mudugudu muto cyane w’abantu 20 b’abacuruzi mu mwaka wa 1909 igera ku bantu barenga 6,000 mu mwaka wa 1962 ku buso bwa kilometero kare eshatu.

Ubu Kigali niyo gicumbi cy’ubucuruzi, umuco, gutwara abantu n’ibintu, imyidagaduro, ikoranabuhanga n’ibindi, ugizwe n’ibishanga utununga n’imisozi isumbwa na Mont Kigali ureshya na metero 1850.

Richard Kandt yakoze ingendo nyinshi zigamije ubuvumbuzi kugeza ubwo mu 1898 yageze ku isoko ya Nil iri mu ishyamba rya Nyungwe.

Ku bwe iyo soko y’uruzi rwa Nil, ni yo soko nyayo y’urwo ruzi rurerure ku Isi nk’uko yabyanditse mu gitabo cye yise « Caput Nil ».

Hagati ya 1899 na 1901 Richard Kandt yakoreye cyane ingendo ze ku kiyaga cya Kivu. Nyuma yaje kwerekeza mu Budage aho yaje gufatirwa n’indwara itewe n’imyuka ihumanya mu gihe cy’Intambara ya Mbere y’Isi. Ubu burwayi bwaje kumuviramo igituntu cyaje no kumuhitana ku wa 29 Mata 1918, agwa mu bitaro bya gisirikare bya Nuremberg. Icyo gihe yari afite imyaka 50 amezi ane n’iminsi 13.

Inzu Richard Kandt yabagamo yabaye ingoro ndangamateka
Kwa Richard Kandt
Ishusho ya Richard Kandt wabaye Rezida w'u Rwanda yashyizwe mu ngoro ndangamurage

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .