Imvano y’umugenzo wo guterura umugeni mu mateka y’u Rwanda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 15 Werurwe 2019 saa 09:02
Yasuwe :
0 0

Hari abantu benshi bakunze kwibaza imvano y’umugenzo wo guterura umugeni, bakunze kuvuga nko kwishyingira mu muryango nyarwanda cyangwa se kwiba umugeni.

Guterura ni uburyo bwakoreshwaga bwo kwiba umukobwa iwabo baramwimanye ku mpamvu runaka zituma batamugushyingira mu muryango wamubengutse cyangwa se umusore akaba nta bushobozi afite bwo gusaba umukobwa ngo amukwe kandi yaramuhisemo, bigatuma babyumvikanaho bakishyingira.

Icyo gihe nibwo umuhungu cyangwa se umuryango we wateguraga igihe bakazashuka umukobwa bagahurira nko ku ibuga bashoye, cyangwa se bakamusanga mu rubohero, bakamuheka bakamujyana rwihishwa iwabo batabizi; umuhungu akamurongora bakabyara bigashyira kera.

Icyakora ntibyahereraga aho igihe cyarageraga umuryango w’umuhungu ukenga inzoga ukikora ukajya kwirega hanyuma imihango y’ubukwe ikongera igatangizwa, imiziro yose bakoze igahanagurwa.

Nk’uko tubikesha igitabo “Umuco mu Buvanganzo” Cyanditswe n’Umusizi Nsanzabera Jean de Dieu, inzobere mu muco, amateka n’ubuvanganzo, ubukwe bwo guterura cyangwa se kwishyingira, ntabwo ari umuco w’Abanyarwanda, ni umuco ukomoka mu baturanyi b’Abanyarwanda bo muri Nkole no mu Ndorwa.

Kugira ngo iyo mico yamamare igere no mu Rwanda, yamamajwe cyane n’abasore bakomoka mu miryango idatunze inka nyinshi basuzugurwaga cyangwa bakabengwa n’imiryango ikomeye itunze amashyo y’inka bifuzaga gushakamo umugeni.

Umuco w’Abanyankole mu bijyamye n’umuhango w’ubukwe n’imigenzo yabwo, ntabwo usa neza n’uw’Abanyarwanda.

Abanyarwanda bagira uburyo burenze umunani bwo gukosha, burimo gukwa inka zingana n’ubushobozi bw’umusore, gukwa Kigeli, Ubuntu buziturwa, gukwa umuheto, gutenda, gukwa Nkuri n’izindi.

Abanyankole n’Abanyandorwa iyo washakaga kubivangamo ukoresheje kubasaba umugeni udatunze, ntabwo bagukundiraga, niyo washakaga aho wanyura ngo uhabwe ijambo ryonyine ryo kubasaba umugeni, baramukwimaga ugataha wimyiza imoso.

Aho niho havuye inkomoko yo guterura cyangwa se kwiba umugeni kw’abasore baho bikomotse ku kuba nta bushobozi bafite bwo kunywana nabo mu buryo bw’ishyingirwa kuko bo bimakazaga umuco wa ba nyamwigendaho w’aho amaboko atareshya ataramukanya.

Ubukwe bwo guterura nubwo bwageze aho bukagera no mu Rwanda, bitewe n’ukwiheba no kutiyitaho byagendanaga no kugenda basiba byinshi mu bigize imihango n’imigenzo y’abakurambere, byari bitangiye gusibanganywa n’umusirimuko wadukanywe n’abakoloni.

Gusa ubwo buryo ntibwagize imbaraga cyane nk’aho bwakomotse, kuko mu muco w’ubukwe bw’Abanyarwanda, harimo ingingo nyinshi zorohereza abashaka gushyingirana badahuje amaboko, cyane cyane ku mugenzo werekeye gukwa.

Mu Rwanda hariho uburyo bwinshi bwo gukwa nk’uko twabibonye haruguru mu muhango wo gukosha, ku buryo buri wese ahitamo ubumworoheye akabwumvikana n’abo basaba umugeni, ubundi ubukwe bugataha.

Icy’ingenzi mu Banyarwanda ni urukundo n’ubumwe byo murunga utubohera mu muryango umwe wa bene Gihanga.

Byose bikungirizwa n’umuco wa ngira nkugire, aho abatunzi basananiraga abadatunze bakaborohereza muri byose, ndetse bakanabagabira inka ngo barusheho gutunga nabo bazagire amashyo n’amagana.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza