Amasezerano yo gushinga NATO (North Atlantic Treaty Organization) yasinyiwe i Washington D.C muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika tariki ya 4 Mata 1949.
Uyu muryango waragutse mu bushobozi haba umubare w’abasirikare n’ibikoresho ndetse ufite igitinyiro ku rwego mpuzamahanga kuko nta gihugu gishobora guhangara kimwe muri 32 biwugize kugeza ubu.
Kwiharira ubudahangarwa kwa NATO ntabwo kwahozeho kuko hari undi muryango wo mu Burasirazuba wayirushaga ubushobozi, washinzwe nyuma y’imyaka icumi intambara ya kabiri y’Isi irangiye.
Uyu muryango witwaga WTO (Warsaw Treaty Organization) washinzwe hashingiwe ku masezerano yo gutabara yasinyiwe i Warsaw muri Pologne (Warsaw Pact) tariki ya 14 Gicurasi 1955.
WTO yatangijwe n’ibihugu byahoze mu bumwe bw’Abasoviyeti n’inshuti zo hagati n’Uburasirazuba bw’u Burayi. Ibyo ni Czechoslovakia, Bulgaria, Albania, u Budage bw’Iburasirazuba, Hongrie, Pologne na Romania. Albania yavuyemo mu 1968.
NATO isobanura ko WTO yashinzwe kugira ngo inyuranye na yo kandi ko yari yaratangiye kubaka ubushobozi bwayo mu bya gisirikare mu cyasaga n’irushanwa ryo kumvana imitsi.
Kugeza mu 1987, WTO yarushaga ubushobozi NATO mu mpande hafi ya zose. Mu basirikare, uyu muryango w’Iburasirazuba wari ufite abagera kuri miliyoni esheshatu, NATO ikagira miliyoni eshanu.
WTO yari ifite ibifaru 69 000, mu gihe NATO yari ifite 28 000. Indege z’intambara z’uyu muryango wo mu Burasirazuba zari 14 000, iza NATO ari 12 000. Ubwato bw’intambara bugendera munsi y’amazi WTO yari ifite bwari 370, NATO yo yari ifite 290.
Ibikoresho bya gisirikare NATO yarushaga WTO byari ubwato bwikorera indege z’intambara bwageraga kuri 60, mu gihe WTO yari ifite 40 ndetse n’ubwato busenya misile bwageraga kuri 450, mu gihe WTO yari ifite 300.
WTO yasenyutse tariki ya 25 Gashyantare 1991 nyuma yo gusenyuka k’Ubumwe bw’Abasoviyeti no kurangira kw’Intambara y’Ubutita. Byemejwe na Vaclav Havel wayoboraga Czechoslovakia tariki ya 1 Nyakanga 1991.
Icyakurikiye nyuma y’aho uyu muryango usenyutse, ni ugusenyuka k’Ubumwe bw’Abasoviyeti mu Ukuboza 1991, bwatumye ibihugu bitandukanye bibona ubwigenge, byiyubakira ubufatanye n’ibindi bihugu byihitiyemo.
Mu by’ingenzi byasenye WTO harimo kuba ibihugu byari inshuti z’Ubumwe bw’Abasoviyeti byarashatse kwisanzura, bigakorana n’ibyo mu Burengerazuba bw’Isi no kuba byari bikomeje gushyirwaho igitutu na NATO mu rwego rwa politiki n’urwa gisirikare.
Bivugwa ko ubwo WTO yajyaga gusenyuka, ubukungu bw’ibihugu byari biyigize bwari bwarahungabanye bikomeye, ku buryo byatumye NATO iyigaranzura mu gukora ibikoresho by’intambara byinshi kandi byari bijyanye n’igihe.
Kugeza magingo aya, ibihugu byahoze muri WTO byimukiye muri NATO. Birimo Repubulika ya Czech, Hongrie na Pologne byinjiye muri Werurwe 1999, Bulgarie, Estonie, Latvia, Lithuanie, Romanie, Slovenie na Slovakia byinjiye muri Werurwe 2004, Croatia na Albania byinjiye muri Mata 2009.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!