Ku itariki nk’iyi ya 20 Mata mu 1994, ni wo wabaye iherezo ry’ubuzima bwa Gicanda wari wararongowe n’Umwami Mutara III Rudahigwa, Intwari y’Imena mu Ntwari z’u Rwanda.
Ni intwari yari yarashatse iyindi kuko abari bazi Gicanda n’ababanye na we bahamya ko yari umwe muri ba bantu Abanyarwanda bakunda kuvuga ngo baboneka hacye.
Gicanda wibukwa ku wa 20 Mata, yabayeho ubuzima bwe ari umuntu wiyoroshya, wubaha bose atarobanuye ndetse ufite ubupfura bitijanwa.
Umwamikazi Gicanda yavukiye i Rwamagana mu 1928, nyuma muri Mutarama 1942 aza gushakana n’Umwami Mutara wa III Rudahigwa Charles Léon Pierre, watanze ku wa 25 Nyakanga 1959.
Mu 1961 ubwo hari inkubiri yo gushaka kwimakaza ubutegetsi bwa Repubulika, uwari Perezida w’u Rwanda icyo gihe; Gregoire Kayibanda, yirukanye mu Rukari Umwamikazi Rosalie Gicanda, mu kuzimanganya burundu Ingoma ya Cyami n’ibimenyetso byayo.
Yagiye gutura mu Mujyi wa Butare (ubu ni mu Karere ka Huye), ari naho abahoze ari abasirikare ba Habyarimana hamwe n’Interahamwe bamusanze bakamwica ku ku wa 20 Mata 1994.
Urupfu rw’Umwamikazi Rosalie Gicanda
Icyo gihe muri Repubulika ya mbere n’iya kabiri, Gicanda nubwo yari mu gihugu, yabayeho nta gaciro afite nk’uwahoze mu buyobozi bukuru bw’igihugu.
Gicanda wari umuyoboke ukomeye wa Kiliziya Gatolika, yabayeho mu buzima bworoheje mu Mujyi wa Huye, abana n’umubyeyi we n’abandi bagore bake bamufashaga mu mirimo itandukanye.
Ubwo Jenoside yatangiraga, Umwamikazi Gicanda yagiye yishingikiriza Jean Baptiste Habyarimana wari Perefe wa Butare, warwanyije cyane umugambi wo gutsemba Abatutsi.
Tariki 17 Mata, Perefe Habyarimana yatawe muri yombi, nyuma aza kwicwa. Umwamikazi Rosalie Gicanda yatangiye guterwa ubwoba ko agiye kwicwa n’umuryango we.
Umwamikazi Gicanda wari ufite imyaka 66 yasabye Joseph Kanyabashi wari Burugumesitiri wa Komini ya Ngoma i Butare kumurinda, undi arabyanga.
Tariki 20 Mata ahagana Saa Tanu z’amanywa, abasirikare bayobowe na Lt Pierre Bizimana binjiye mu rugo rw’umwamikazi Gicanda ku mabwiriza yari yatanzwe na Capt Ildephonse Nizeyimana wari umuyobozi ushinzwe ubutasi n’ibikorwa mu ishuri rikuru rya gisirikare, ESO ubwo Jenoside yakorwaga.
Abo basirikare bamaze kwinjira mu rugo rw’umwamikazi, baramufashe we n’abandi bagore batandatu babanaga barabatwara. Muri urwo rugo hasigaye umubyeyi wa Gicanda wari ufite imyaka 80 n’undi mukobwa wo kumwitaho.
Abasirikare bafashe Gicanda n’abo bari bafatanywe bajyana inyuma y’ingoro y’inzu ndangamurage y’u Rwanda barabarasa, barapfa.
Ku gicamunsi abasirikare bagarutse mu rugo rwa Gicanda gusahura, hashize iminsi ibiri baragaruka bica umubyeyi we.
Hari umupadiri wasabye ko umubiri wa Gicanda washyingurwa mu cyubahiro, burugumesitiri Kanyabashi yohereza abagororwa bo kuwujyana bawushyingura hafi y’urugo rwe.
Urwibutso rwa Perezida Kagame
Mu buhamya Perezida Kagame yatanze mu 2017 avuga ku mateka y’ubuto bwe kuva afite imyaka ine y’amavuko ubwo yatangiraga ubuzima bw’ubuhunzi, yashimiye na Gicanda nk’umwe mu bamufashije akabasha kurokoka.
Ubwo buhamya bugaragara mu nimero 2944 ya Jeune Afrique yasohotse ku wa 11 Kamena 2017, yiswe amabanga y’ubuto [Secrets de Jeunesse] bw’abakuru b’ibihugu barimo Perezida Kagame, Ali Bongo Ondimba, Umwami Mohammed VI wa Maroc na Alpha Condé.
Perezida Kagame yasobanuye ko mu 1961 mbere gato y’uko u Rwanda rubona ubwigenge, ubwo yari afite imyaka ine, Abahutu bari batuye ku musozi wa Tambwe bashyigikiwe n’ubuyobozi, bigabije aho umuryango we wari utuye batwika inzu zaho ndetse bagirira nabi Abatutsi. Icyo gihe umubyeyi we Asteria Rutagambwa yatangiye kumutegura ngo bahunge.
Hahise haza imodoka, umushoferi wayo ashyikiriza umubyeyi wa Perezida Kagame ibaruwa ivuga ko atumwe n’Umwamikazi Gicanda wari utuye i Nyanza mu rugendo rw’iminota nka 45 uvuye aho bo bari batuye. Rosalie Gicanda yari amusabye kubahungisha muri ibyo bihe by’amakuba.
Perezida Kagame n’abantu bari baturanye binjiye muri iyo modoka mu gihe igihiriri cy’ababahigaga cyaturukaga ku wundi musozi, gihita cyirara mu byo bari batunze.
Icyo gihe ngo basanze Umwamikazi i Nyanza, mbere y’uko bafata inzira bakerekeza mu Mutara aho naho ubwicanyi bwabasanze bakabuhungira muri Uganda.
Mu kiganiro aherutse kugirana na Radio 10 na Royal FM ku wa 01 Mata 2024, Perezida Kagame yavuze ko no mu gihe bari muri Uganda, yajyaga agaruka gusura u Rwanda, ndetse akajya no gusura Umwamikazi Rosalie Gicanda wari ukiba i Butare.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!