Igishushanyo cya Mona Lisa cyakozwe n’umunyabugeni Leonardo da Vinci mu kinyejana cya 16. Cyarakunzwe cyane kuko kigaragaza ishusho y’uyu mukobwa ijya gusa n’iyahawe Bikira Mariya cyangwa se Mariya uvugwa muri Bibiliya.
Umushakashatsi w’Umutaliyanikazi Ann Pizzorusso umaze igihe akora ubushakashatsi ku hantu hagaragara inyuma ya Mona Lisa muri iki gishushanyo, yasobanuye ko yakoresheje ubuhanga n’ubunararibonye bwe mu bumenyi bw’ubutaka, akagera kuri ubu buvumbuzi.
Mu buvumbuzi yatangarije mu nama y’ubumenyi bw’ubutaka mu Butaliyani, uyu mugore yavuze ko aha hantu hari inyuma ya Mona Lisa hagaragaza imisozi ya Alps irebana n’umujyi wa Lecco mu Butaliyani ku kiyaga cya Como, hamwe n’ikiraro Azzone Visconti cyubatswe mu kinyejana cya 14.
Hashize imyaka 30 Pizzorusso asuye umujyi wa Lecco uri mu majyepfo y’uburasirazuba ku nkombe z’ikiyaga cya Como, aho ashimangira kuba ari ho Leonardo da Vinci yashushanyije.
Igiteye amatsiko gishobora gukurikira ubushakashatsi bwa Pizzorusso ni ukumenya impamvu Leonardo da Vinci yahisemo kugaragaza uyu mujyi muri iki gishushanyo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!