Muri ibi birindiro ni ho hari hubatse indake ya Gen Maj Perezida Kagame watangiye kuyobora uru rugamba nyuma y’urupfu rwa Gen Maj Fred Gisa Rwigema warutangije tariki ya 1 Ukwakira 1990.
Aha ni ho Umukuru w’Igihugu yavuye muri Mutarama 1992, ajya mu Bufaransa mu biganiro byo guhuza FPR Inkotanyi n’ubutegetsi bwa Habyarimana Juvénal, ubwo ingabo z’impande zombi zari zihanganye.
Gen Maj Kagame wari kumwe n’abandi basirikare n’abanyapolitiki bo muri FPR Inkotanyi, baganiriye n’itsinda ry’Abafaransa bari bayobowe na Paul Dijoud, wamubwiye ko Inkotanyi nizidahagarika urugamba, batazasanga abo yise “bene wabo” bakiriho.
Nk’uko Perezida Kagame yabisobanuye muri Gicurasi 2021, Dijoud yaramubwiye ati “Twumva ko muri abarwanyi beza, numva ko mutekereza ko muzagenda mukagera muri Kigali ariko nubwo mwahagera, ntimuzasangayo abantu banyu. Aba bavandimwe banyu bose ntimuzababona.”
Nyuma y’ibiganiro bitatanze umusaruro impande zombi zagiranye, Gen Maj Kagame n’abo bari kumwe baraye muri Hilton Hotel kuri Avenue Suffren hafi y’umunara wa Eiffel, i Paris.
Umukuru w’Igihugu yasobanuye ko ahagana saa kumi z’urukerera, abapolisi b’Abafaransa babaguye hejuru muri iyi hoteli, bamutunga imbunda bamubwira bati “Haguruka, haguruka!”, ni ko kubafunga, babiriza muri gereza.
Kuri uyu wa 16 Gicurasi 2024, ubwo Gen (Rtd) Kabarebe yasubizaga umwe mu bakoresha urubuga nkoranyambaga rwa X, yavuze ko kuri uwo munsi Perezida Kagame yari yagiye mu Bufaransa, ibirindiro bya Gikoba byatewe n’umwanzi.
Yagize ati “Igihe Nyakubahwa ajya mu Bufaransa muri 1992, umwanzi yahise atera ibirindiro bye ahitwa Gikoba. Hapfuye aba ofisiye babiri mu bamurindaga ba hafi, hakomereka n’abandi ba ofisiye bakuru babiri barimo Lt Gen (Rtd) Charles Kayonga. Ingaruka zari hose.”
Gen (Rtd) Kabarebe yasobanuye ko ubwo Gen Maj Kagame yafataga iki cyemezo, yaharaniraga inyungu rusange, atekereza ko bishoboka ko cyashoboraga kumugiraho ingaruka mbi hamwe n’abasirikare yari ayoboye muri uru rugamba.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!