Byagenze gute ngo Sarkozy yisange mu mwenda wa Gaddafi ungana na miliyoni $67

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 14 Kamena 2020 saa 05:46
Yasuwe :
0 0

Muri Gicurasi 2007 Nicolas Sarkozy yatorewe kuyobora Ubufaransa ku kinyuranyo cy’amajwi 6 yarushije Ségolène Royal bari bahanganye, ni umwanya yagezemo amaze gushora angana na miliyoni €21 kuko bitari byemewe kuyarenza gusa bisiga benshi bibaza aho yayakuye.

Nyuma y’amezi arindwi atorewe kuyobora u Bufaransa, Sarkozy yakiriye mu biro bye uwahoze ari Perezida wa Libya Col Muammar Gaddafi, biba ubwa mbere Gaddafi yari akandagiye mu Bufaransa mu myaka 35.

N’ubwo uru ruzinduko rutari rwishimiwe n’abandi banyapolitiki bo mu Bufaransa, rwasinyiwemo amasezerano arimo kuba u Bufaransa bwaremeye kugurisha Libya indege 21 zo mu bwoko bwa Airbus ndetse banasinya amasezerano y’ubufatanye mu bijyanye n’ingufu za nucléaire.

Mu 2011 u Bufaransa bwari bukiyobowe na Sarkozy bwatoye umwanzuro uvuga ko igisirikare cy’amahanga gikwiye kugira icyo gikora ku ntambara yari igamije guhirika ubutegetsi bwa Gaddafi muri Libya, abari bazi umubano w’aba bagabo bombi bagwa mu kantu.

Muri cyiswe ‘Opération Harmattan’ u Bufaransa bwohereje abasirikare babwo muri Libya aho bwavugaga ko bigamije kurinda abasivile b’abanya-Libya.

Umuhungu wa Gaddaffi, Saif al-Islam yabwiye Euronews ko Sarkozy agomba gusubiza Leta ya Libya amafaranga yatanze mu kwiyamamaza kwe kuko yabatengushye.

Iki gihe Euronews yari imubajije icyo atekereza kuri Sarkozy maze mu kuyisubiza agira ati “Mbere na mbere Sarkozy agomba gusubiza amafaranga yakuye muri Libya mu gutera inkunga ibikorwa bye byo kwiyamamaza, twabiteye inkunga ndetse dufite amakuru yose twiteguye gushyira buri kimwe ku mugaragaro.”

Mu burakari bwinshi yakomeje ati “ikintu cya mbere dushaka ko uyu musazi akora ni ugusubiza abanya-Libya amafaranga , yahawe ubufasha ngo azabagoboke ariko yaradutengushye, dusubize amafaranga yacu”.

Aya magambo y’uyu muhungu wa Gaddafi, Sarkozy yayateye utwatsi, gusa hadaciye igihe ikinyamakuru gisanzwe gikora inkuru z’itohoza Mediapart gisohora inyandiko zivuga ko hari amafaranga agera kuri miliyoni €50 Sarkozy yakiriye avuye kwa Gaddafi.

Bivugwa ko aya mafaranga Sarkozy yayahawe na Gaddafi mu 2007 nk’inkunga izamufasha mu guhatanira umwanya w’umukuru w’igihugu mu Bufuransa

Ni inkunga bivugwa ko Sarkozy yemerewe mu rugendo yagiriye i Tripoli ku wa 6 Ukwakira, 2005, nyuma akaza kuyigezwaho binyuze ku mugabo w’umucuruzi uzwi nka ‘Ziad Takieddine’ wanaje kwiyemerera ko yashyikirije uwari ushinzwe ibikorwa byo kwiyamamaza kwa Sarkozy, Claude Guéant igikapu kirimo agera kuri miliyoni 5€.

Ese aya mafaranga yaba yarabaye imbarutso y’urupfu rwa Gaddafi

Mu 2018 ikinyamakuru Daily Maily cyanditse ko Gaddafi yaba yarishwe n’umwe mu bagize inzego z’ibanga mu Bufaransa wari woherejwe ku itegeko rya Perezida Sarkozy.

Ni amakuru Daily Maily yavuze ko ikesha umuntu wa hafi uzi iby’aya mafaranga byose ariko ntiyatangaza umwirondoro we.

Uyu mutangabuhamya ngo yabwiye iki kinyamakuru ko Sarkozy yohereje uyu musirikare akaza kwifatanya n’inyeshyamba ndetse we ku giti cye akaba ari we wamwirasiye mu mutwe.

Uyu mutangabuhamya yakomeje avuga ko ibi byakozwe mu rwego rwo kugira ngo “Sarkozy acecekeshe Colonel kandi mu buryo bwihuse bishoboka”

Uyu mutangabuhamya avuga ko Sarkozy yahisemo kwikiza Gaddafi yanga ko mu gihe yaba akiriho yazabazwa ibijyanye n’iyi nkunga yamuhaye.

Uretse ibyavuzwe n’uyu mutangabuhamya mu 2012, hari andi makuru avuga ko uwari Minisitiri w’intebe w’inzibacyuho wa Libya Mahmoud Jibril yabwiye Televiziyo yo mu Misiri ati “ni umwe mu bagize inzego za gisirikare w’umunyamahanga wivanze n’inyeshyamba ngo yice Gaddafi”

Ikinyamakuru cy’Abataliyani, Corriere della Serra mu 2015 cyanditse inkuru irimo ubuhamya bw’umunyapolitiki wo muri Libya kitatangaje umwirondoro avuga ko “kuva NATO yatangira gutanga inkunga ku nyeshyamba, ishyigikiwe cyane na guverinoma ya Nicolas Sarkozy, Gaddafi mu buryo butarimo kunyura ku ruhande yavuze ko azashyira hanze ibijyanye n’umubano we na Sarkozy, harimo na miliyoni z’Amadorali yishyuye atera inkunga ibikorwa byo kwiyamamaza kwe mu 2007”

Ibijyanye n’aya mafaranga byageze mu nkiko dore ko no Ku wa 10 Kamena 2020 Urukiko rw’ubujurire rwa Paris ruherutse gusubukura uru rubanza Sarkozy areganwamo n’abandi bagabo batatu bahoze ari aba Minisitiri muri Guverinoma ye aribo Claude Guéant, Éric Woerth na Brice Hortefeux,.

Ubwo Colonel Muamar Gaddafi yasuraga u Bufaransa nyuma y'amezi arindwi Sarkozy atowe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .