00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bizimungu yamukuye amata ku munwa? Ihanantuka rya Seth Sendashonga

Yanditswe na IGIHE
Kuya 19 Ugushyingo 2022 saa 07:28
Yasuwe :

Seth Sendashonga ni umwe mu bagabo bageze mu bushorishori bwa Politike y’u Rwanda, ariko baza guhanantuka mu buryo butari bwitezwe biturutse ku makosa atandukanye yagiye abaranga mu kazi kabo ka buri munsi.

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Seth Sendashonga yagizwe Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, bitewe n’icyizere yari yaragiriwe n’umuryango wa FPR Inkotanyi kuva yawinjiramo.

Uyu mugabo yapfuye ku wa 16 Gicurasi mu 1996 arasiwe i Nairobi muri Kenya, aho yari yarahungiye.

Iby’amakosa ya Seth Sendashonga biherutse kugarukwaho na Perezida Paul Kagame ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye umugoroba w’Igitaramo giherekeza Ihuriro rya 15 ry’Umuryango Unity Club Intwararumuri.

Perezida Kagame yavuze ko kimwe mu bintu byaranze Sendashonga ari ugushinja Ingabo zahoze ari iza RPA ubwicanyi ku buryo atatinyaga no kubivuga mu Nama y’Abaminisitiri kandi abizi neza ko atari ukuri.

Yinjiye muri FPR atanga icyizere

Mbere y’uko Seth Sendashonga yinjira muri FPR Inkotanyi, akiri umunyeshuri muri Kaminuza y’u Rwanda yabaye umuyobozi w’ihuriro ry’abanyeshuri barwanyaga Leta ya Habyarimana, ndetse mu 1975 ibi byaje kumuviramo guhunga igihugu ajya i Nairobi muri Kenya. Aha yaje kuhabona akazi ko gukora mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku iterambere.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye na Tito Rutaremara, uyobora Urwego rw’Igihugu Ngishwanama rw’Inararibonye wanakoranye bya hafi na Seth Sendashonga muri FPR- Inkotanyi yavuze ko batangiye kwegera uyu mugabo kubera ibitekerezo bamubonagamo.

Rutaremara yavuze ko ibiganiro na Sendashonga byatangiriye muri RANU (Rwandese for National Alliance) ndetse na nyuma FPR Inkotanyi imaze gushingwa birakomeza.

Ati “Ari hanze rero yabaga ari umuntu wumva afite ibitekerezo bishobora kuba ari bizima. Byatumye rero icyo gihe dutangira ibitekerezo bya za RANU, twajyaga tujya kumuganiriza, tukumva ari umuntu uha ibitekerezo akabyumva ariko ntiyaza muri RANU wenda kubera impamvu ze.”

Rutaremara yakomeje avuga ko ibikorwa byo kuganiriza Sendashonga byakomeje nubwo yari yanze kujya muri RANU.

Mu 1990 ubwo FPR yatangizaga urugamba rwo kubohora igihugu, Sendashonga yari atarafata umwanzuro wo kuyinjiramo. Nyuma ngo nibwo yaje gufata umwanzuro wo kurahira no kwinjira muri uyu muryango.

Ati “Nyuma yaje kwemera adusanga i Kampala, ndibuka ko namwakiriye muri imwe muri hoteli zari zikomeye muri icyo gihe.”

Muri iyi hoteli ni naho Rutaremara yarahirije Sendashonga, yinjira muri FPR bidasubirwaho, nyuma y’inyigisho z’uyu muryango yari amaze iminsi ahabwa i Nairobi.

Amaze kwinjira muri FPR Inkotanyi, Sendashonga yahise yinjira muri komite nyobozi nk’umuntu wari ufite amakuru menshi ku Rwanda kandi afite n’abantu benshi ashobora gukomeza kwinjiza mu muryango.

Mu biganiro FPR yagiye igirana na Leta ya Habyarimana Sendashonga ni umwe mu bantu babaga bayihagarariye ndetse ari no mu bagombaga gushyirwa muri Guverinoma ihuriweho.

Ndetse no mu gihe Abanyepolitike ba FPR bajyaga muri CND, Sendashonga ni umwe mu boherejwe.

Nyuma y’uko Ingabo zahoze ari iza RPA zihagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi, Sendashonga ni umwe mu bantu bari bagize Guverinoma ya mbere yashyizweho agirwa Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu.

Bizimungu yamukuye amata ku munwa?

Muri iki kiganiro Rutaremara yavuze ko iyi minisiteri Sendashonga yahawe kuyobora ubundi yari yahawe Pasteur Bizimungu ariko biza kurangira ariwe ubaye Perezida.

Muri iyi Guverinoma ya mbere Sendashonga na Bizimungu nibo bari batanzweho abakandida ku mwanya wa Perezida.

Tito Rutaremara ati “Mu gihe habaga impaka z’ukwiriye kuba Perezida nibwo abantu bumvikanye kuri Pasteur Bizimungu ariko hari abandi nanjye ndimo batangaga Sendashonga ho umukandida. Urumva ukuntu twamwibeshyagaho cyane.”

Abazi amateka y’iyi Guverinoma ya mbere, bahamya ko nyuma y’uko Sendashonga atagiriwe icyizere cyo kuba Perezida biri mu byamuhinduye atangira kwijundika Guverinoma yari arimo.

Ibintu byaje kurushaho kuba bibi ubwo mukuru w’uyu mugabo wari Burugumesitiri muri Kibuye aho bakomoka yafungwaga kubera uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Muri icyo gihe Sendashonga ngo yashatse kwitambika iki cyemezo agaragaza ko mukuru we adakwiriye gufungwa.

Rutaremara ati “Mukuru we n’abandi bavandimwe be ariko cyane cyane mukuru we wari Burugumesitiri iriya iwabo byaje kugaragara ko yamaze abantu muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bamufunze Seth Sendashonga arabyanga avuga ko badakwiriye kumufunga, niho yagaragariye ubundi ntabwo umuntu yabaga abizi.”

Yakomeje avuga ko muri icyo gihe Sendashonga aribwo yatangiye kumvikana mu mvugo z’uko ingabo za FPR ziri kwica abantu ndetse aza kubibwira Paul Kagame wari Visi Perezida ariko yohejwe na Twagiramungu Faustin.

Ati “Icyatumye Twagiramungu abwira Seth Sendashonga ngo abivuge ni uko ari nawe wari ushinzwe Minisiteri y’Umutekano, bari babigiyemo babiganiriye Visi Perezida abigwamo, baramubwira bati abasirikare bawe bamaze abantu.”

“Nyuma twaje gusanga twaramwibeshyeho, kuko tuganira yatwerekaga ko ari umuntu uharanira impinduramatwara.”

Iyi myitwarire ya Seth Sendashonga yaje kuyinengerwa mu nama ya FPR Inkotanyi, aho kwisubiraho ahava ahungira muri Kenya ari naho yaje kugwa.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .