Uko Lumumba waharaniye ubwigenge bw’Abanye-Congo yishwe ku kagambane ka CIA

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 17 Mutarama 2021 saa 03:42
Yasuwe :
0 0

Patrice Lumumba ni umwe mu bagabo bafatwa nk’intwari ku mugabane wa Afurika no mu gihugu cye cy’amavuko cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo cyane ko yagize uruhare rukomeye mu kugira ngo kibone ubwigenge kuwa 30 Kamena 1960.

Ku itariki nk’iyi ya 17 Mutarama mu 1961 nibwo Patrice Lumumba wabaye Minisitiri w’Intebe wa mbere wa Congo yishwe bigizemwo uruhare n’abantu n’ibihugu bitandukanye.

Patrice Lumumba yavutse ku itariki ya 2 Nyakanga 1925, amashuri ye yayatangiriye ahitwa Onalua mu gace ka Katako-Kombe, yiga amashuri y’aba misiyoneri, ubundi yiga mu ishuri ry’abanya-Suede kugeza mu mwaka wa 1954. Ikizwi ni uko yari umuhanga mu ishuri.

Nyuma yo kurangiza kwiga yakoze muri sosiyete icukura amabuye y’agaciro muri Kivu y’Amajyepfo anakora akazi k’ubunyamakuru mu murwa mukuru Léopoldville ariyo Kinshasa y’ubu. Muri icyo gihe akaba yarandikaga mu binyamakuru bitandukanye byo muri icyo gihugu.

Akora muri sosiyete icukura amabuye y’agaciro nibwo yavumbuye ko ayo mabuye akoreshwa mu bukungu bw’Isi kandi agakoreshwa mu buryo bw’ibanga ku buryo nta muturage wa Congo ugira uruhare muri iryo cukurwa.

Mu 1956 nibwo yatangiye kwivumbura ku butegetsi bw’Ababiligi agaragaza ko ari aha Abanye-Congo kuyobora igihugu cyabo. Lumumba yabaye impirimbanyi ya Afurika aza no kugira uruhare rukomeye mu kuvana Congo mu maboko y’Abakoloni b’Ababiligi, byayigejeje ku bwigenge bwayo, ahita anayibera Minisitiri w’Intebe.

Uko yishwe

Ku itariki 14 Nzeri 1960 nibwo Col. Joseph-Désiré Mobutu yakuye Lumumba ku butegetsi abifashijwemo na CIA n’u Bubiligi hitwajwe ibibazo byari mu gihugu ahanini bishingiye ku ntara zimwe zashakaga kwigenga nka Katanga, bitewe na none n’ubwumvikane buke bwagaragaraga hagati ya Kasa-Vubu na Lumumba.

Ibiro by’Ubutasi bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika (CIA) byari bifitanye ibibazo na Lumumba kuko uyu mugabo yagaragazaga ubushake bwo gukorana n’ibihugu bigendera ku mahame y’Aba-Communist birimo Leta Zunze Ubumwe z’abasoviyete.

Ibi byatumye ku wa 10 Nyakanga 1960 CIA yohereza umukozi wayo muri Congo, Lawrence Devlin wari uzwi nka Larry afatanyije na Ambasaderi wa Amerika muri Congo, Clare Timberlake bemeza igihugu cyabo ko uyu mugabo ari ikibazo gikomeye.

Iki gihe Leta Zunze Ubumwe za Amerika ntizishimiraga kubona umuntu ucuditse na Leta y’abasoviyete bari bahanganye mu ntambara y’ubutita. Birumvikana ko batari banishimiye Lumumba kuko bamubonaga nk’umuntu ushobora kuba igikoresho cy’abo basoviyeti, biyemeza gukora ibishoboka byose ngo bamwigizeyo.

Lumumba kandi yigeze gutangaza ko aciye umubano n’Ababiligi hamwe n’ibindi bihugu byo mu burengerazuba bw’Isi, avuga ko azacudika n’Abasoviyeti Ibi byarakaje ibi bihugu cyane maze bitangira kumuhiga hasi hejuru.

Uretse Abanyamerika n’Ababiligi, Perezida Kasa-Vubu nawe yatinyaga ko Lumumba azamuhirika ku butegetsi kubera ukuntu yagendaga arushaho gukundwa, bituma kuwa 05 Nzeri atangaza kuri radio y’igihugu ko amwirukanye ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe n’abandi baminisitiri batandatu, abashinja kugira uruhare mu bwicanyi bwo muri Kasai y’Amajyepfo no gushaka kuzana Abasoviyete muri Congo.

Icyo gihe Mobutu wari Umugaba mukuru w’ingabo yahise ahinduka Umunyamabanga Mukuru wa Guverinoma yigenga ashyigikirwa na Kasa-Vubu na Loni, nyuma yo gusubiza igisirikare ku murongo, kuwa 24 Ugushyingo 1965 akura na Kasa-Vubu ku butegetsi aba ari we uba Perezida.

Ku itariki 10 Ukwakira 1960, Mobutu yafungiye Lumumba iwe mu rugo i Leopoldville atemerewe gusohoka, yamburwa telefone abanza gushyirwaho abasirikare ba Loni bakomoka muri Ghana ngo bamurinde bafatanyije n’abasirikare b’Abanye-Congo.

Kuwa 27 Ugushyingo 1960, Lumumba wari ufungiwe mu rugo yacitse abari bamurinze, asohoka mu murwa mukuru yerekeza mu Mujyi wa Stanleyville (Kisangani y’ubu), ahantu yari afite abayoboke benshi. Yatekerezaga ko azahasanga ingabo n’abantu bakunda igihugu bakimwumvira.

Hakurikiyeho igikorwa cyo kumuhiga nyuma yo kumenya ko yacitse ubutumwa bwa za telegaramu butangira gucicikana Ambasade y’u Bufaransa yohereza amakuru muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ku byabaga biri kuba byose.

Bumwe muri ubwo butumwa bwo ku itariki 02 Ukuboza 1960 nk’uko tubikesha RFI, bwavugaga ko Lumumba yafatiwe n’ingabo za Mobutu ku Mugezi wa Kasai. Yurijwe indege asubizwa mu murwa mukuru ahita ajyanwa mu kigo cya gisirikare cy’abaparakomando, mbere y’uko mu masaha y’ijoro ajyanwa ahitwa Thysville aho yafungiwe nk’uko byemejwe na Ambasaderi Pierre-Albert Charpentier.

Aha ahagejejwe yakorewe ibikorwa bibi nko gukubitwa n’abasirikare n’ibindi byaje kurangira ku itariki 17 Mutarama 1961 yishwe. Bivugwa ko yishwe mu ijoro ryo kuri iyo tariki hagati ya saa 21:40 na saa 21:43 arashwe, nk’uko byemejwe na komisiyo y’u Bubiligi yakoze iperereza ku rupfu rwe, yemeza ko yishwe ku mabwiriza y’abayobozi ba Katanga.

Lumumba na bagenzi be babiri, Mpolo na Okito, bashyizwe ku murongo baraswa umwe kuri umwe mu gikorwa cyari gihagarikiwe na Moise Tshombe wayoboraga intara ya Katanga icyo gihe, hari n’abayobozi b’Ababiligi bane.

Aba Babiligi nyuma yo kwicwa kwe ngo bakaba barifuje kuzimiza imirambo, babataburura aho bari babashyinguye imirambo bayicagaguramo ibice
barangije babiyongesha muri ‘acide’ hasigara amagufwa gusa.

Patrice Lumumba yaharaniye ubwigenge bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ariko aza kwicwa urw'agashinyaguro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .