Iki gitero cyagabwe n’imitwe yijwaje intwaro irimo FNL-PARIPEHUTU mu ijoro rya tariki ya 13 Kanama 2004, cyicirwamo Abanyamulenge bagera ku 166.
Umuryango GRSF (Gatumba Refugees Survivors Foundation) uhuza abarokotse iki gitero uvuga ko watanze ikirego mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha, ICC, urusaba gukurikirana abagize uruhare muri iki gitero, ariko nta kirakorwa.
GRSF isobanura ko kandi yanatanze ikirego mu Burundi no muri RDC, usaba ubutegetsi bw’ibi bihugu gukurikirana aba bantu, cyane ko imitwe yitwaje intwaro yabo yakoreraga muri ibi bihugu byombi, gusa nabwo ngo nta cyakozwe.
Abahoze muri FNL bakingiwe n’ubudahangarwa bahawe n’amasezerano yo guhagarika imirwano yashyiriweho umukono i Dar es Salam muri Tanzania tariki ya 7 Nzeri 2006, nk’uko byemejwe na Pasteur Habimana wigeze kuba Umuvugizi w’uyu mutwe.
Umuryango Coordination des Mutualités Banyamulenge, wibukije ko hakenewe ubutabera no gukora ibishoboka kugira ngo ubu bwicanyi butazasubira.
Uyu muryango uzwi nka ‘Gakondo’ wagize uti “Mu myaka 20, ibikomere ntibirakira, kuko abazize iki gitero n’imiryango yabo bimwe ubutabera. Gakondo irasaba abagize umuryango wacu hirya no hino kunga ubumwe mu gusaba abakigabye bakurikiranwa.”
Uyu muryango watangaje ko Abanyamulenge bazakomeza gusabira abiciwe muri Gatumba ubutabera mu ijwi riranguruye kurushaho, kugira ngo umuryango mpuzamahanga utazibagirwa akababaro kabo.
Uti “Nubwo hari ibimenyetso kandi umuryango mpuzamahanga ukaba waracyamaganye, abagize uruhare muri ubu bwicanyi ntabwo bigeze bakurikiranwa. Ntabwo uyu muco wo kudahana wambura agaciro abazize iki gitero gusa, ahubwo unatuma ubugizi bwa nabi n’akarengane bikomeza.”
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!