00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abahanga mu bya siyansi bakoze ishusho bemeza ko ari iya Yezu

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 24 Nzeri 2022 saa 07:06
Yasuwe :

Inzobere mu byo gutahura no kuzahura amasura y’abantu, Richard Neave, yifashishije iterambere rimaze kugerwaho muri mu rwego yahanze ishusho ya Yezu agendeye ku misusire y’abo mu gihe cye.

Uyu Mwongereza uzobereye mu bimenyetso bya gihanga bikoreshwa mu Butabera ahanini bijyanye n’amasura y’abantu. Yafashije inzego z’umutekano muri iki gihugu mu gushaka bene ibi bimenyetso ndetse afashijwe n’ibisigaratongo byo mu bihe byashize ahanga amasura y’abantu batandukanye barimo abakomeye babayeho mu bihe byo hambere.

Aba harimo nk’umwami Philip wa II wa Macedonia, akaba Se wa Alexander Le Grand, Umwami Midas wa Phrygia n’abandi.

Ubusanzwe abantu bagaragaza Yezu mu mashusho atandukanye, bamwe bamugaragaza nk’uwo muri Afurika, u Burayi, Amerika uwo mu Burasirazuba bwo Hagati n’ibindi.

Babikora bashaka kwiyerekezaho kugira ngo bagaragaze ko yavukiye mu bice byabo.

Ibi byatumye Neave yiha intego yo gukuraho urujijo agakora ishusho imeze nk’iya Yezu cyane yifashishije n’ubuhanga bwe mu by’ubuzima bw’Ikiremwamuntu kugira ngo agaragaze uwo Yezu wa nyawe yari we.

Muri Amerika y’amajyaruguru Yezu afatwa nk’umuntu wari muremure kurusha abigishwa be, ufite umusatsi utandukanye n’uwabo, unafite amaso yererutse nk’ay’abazungu.

Gusa uyu muntu waba uteye gutya yaba atandukanye na Yezu twaba tuzi wavukiye mu Burasirazuba bw’Isi bijyanye n’uko abaho bateye.

Muri Bibiliya mu gitabo cya Matayo harimo ko ubwo Yezu yafatirwaga mu gashyamba k’i Getsemani mbere yo ku mujyana ngo abambwe, Juda Iscariot yagombaga kurangira abari baje kumufata kugira ngo bamumenye badatwara utari we.

Yanabahaye isiri ko uwo yari busome yari uwo bagombaga guhita bamutwara.

Bigaragara ko atari atandukanye n’abigishwa be nk’uko abo mu Burengerazuba babigaragaza ahubwo basaga kuko byanayobeye abasirikare bigasaba ko ajya ku musoma nk’ikimenyetso ndakuka cyagombaga kumutandukanya.

Isezerano Rishya ntiryigeze rigaragaza uwo Yezu yari we mu miterere y’umubiri. Nta n’ibice by’umubiri we byabonetse wenda ngo habe hashakwa isanomuzi ye.

Carlos F. Cardoza-Orlandi wo muri Kaminuza ya Gikristu ya Columbia muri Altanta yavuze ko abanyabugeni n’abandi bashaka kugaragaza uko Yezu yari ameze bagomba gukoresha ubwenge buhambaye kuko acyerekanwa mu masura atandukanye.

Isura abahanga bemeza ko ari iya Yezu

Ikibazo kiracyari ‘Ese Yezu yasaga ate? Ameze ate mu buryo bw’umubiri?’

Igisubizo gishobora kuva kuri ubu buhanga bushya bwadutse bwo gushaka ibimenyetso bya gihanga akenshi bukoreshwa mu Butabera kugira ngo abanyabyaha batahurwe.

Ibi byatumye abashakashatsi b’Abongereza bafashijwe n’umuhanga mu bijyanye n’ibisigaratongo wo muri Israel bakora igishushanyo cy’uyu wamenyekanye cyane mu mateka y’Ikiremwamuntu.

Ubwo buryo bwo gushaka ibimenyetso bya gihanga buzwi nka ‘forensic and physical anthropology’ bwibanda ku makuru ajyanye n’imico y’abantu, ubumenyi ku binyabuzima, ubugenge n’ubundi bumenyi mu kwiga imibereho y’abantu nk’uko Prof Midori Albert wo muri Kaminuza ya North Carolina abisobanura.

Abahanga muri ubu bumenyi baba bagomba kugira ubuhanga buri hejuru mu kwiga inkomoko ya muntu n’ihindagurika (evolution) n’andi masomo harimo n’ajyanye n’igikanka cya muntu.

Ubu buryo rero nibwo Neave ndetse n’Itsinda ry’abashakashatsi bagombaga kugenderaho kugira ngo bakore Isura ya Yezu ya nyayo.

Ibyabereye i Getsemani byatanze inzira ku bijyanye n’isura ya Yezu. Bigaragara ko yari ameze nk’ab’i Galileya b’Aba-Sémites bo muri icyo gihe cye.

Byasabye ko Neave n’abashakashatsi be bashaka uduhanga tw’abo mu bice byegereye i Yeruzalemu nk’ahantu Yezu yigishirije akanahaba. Bagize amahirwe baduhabwa n’umunya-Israel uzobereye mu bijyanye n’ibisigaratongo.

Yifashishije ikoranabuhanga, Neave yafashe impagararizi z’ibyo yari yahawe ajya kubipima ngo agenzure amakuru yose ajyanye na byo kugira ngo hatazabamo kwibeshya.

Byahise bimufasha mu kurema imikaya n’ibindi bice bisa neza ndetse bikozwe kimwe n’ibyari bigize uduhanga tw’Aba-Semites b’i Galileya.

Bifashishije porogaramu za mudasobwa, bakoze isura ihura neza n’ibyo bahawe, bakora ibitsike, ingohe, imikaya yewe n’uruhu.

Ibintu bibiri byari bisigaye binagoye kandi by’ingirakamaro byari amaso ndetse n’umusatsi wa Yezu.

Mu gushakisha ibi bice Neave n’itsinda rye bifashishije ibishushanyo byo mu kinyejana cya mbere bigaragara mu nzu ndangamurage zitandukanye ku Isi.

Ni ibishushanyo byakozwe mbere y’uko Bibiliya yandikwa. Byatumye aba bashakashatsi bemeza ko amaso ye yari umukara aho kuba yererutse yewe bemeza ko bijyanye n’uko yabanaga n’abayahudi na we yagombaga kuba afite ubwanwa bwirabura.

Ingano y’umusatsi yo, Bibiliya yari yarakuyeho urujijo kuri yo. Mu gihe abanyabugeni mu by’Iyobokamana bahaga Yezu umusatsi muremure, abahanga mu bya Bibiliya bemeje ko yari afite umutatsi mugufi w’amarende.

Binajyanye n’Amagambo aboneka mu gitabo cy’Urwandiko rwa Mbere Pawulo yandikiye ab’i Korinto (1 Corinthians), havuga ko umusatsi muremure utubahisha umugabo.

Neave na bagenzi be bemeje ko imisatsi ya Yezu yari migufi binajyana n’imigenzo y’ab’icyo gihe.

Ku kijyanye n’uburebure abasesenguzi bemeza ko umugabo w’Umu-Sémites wo mu gihe nk’ijya Yezu yabaga afite metero imwe na santimetero 54 afite ibiro 49.

Niba kandi Yezu yarakoraga mu Ibarizo rya Se kugeza ku mayaka 30, bigaragara ko yari afite ingufu ndetse ari umusore w’ibigango bitandukanye n’uwo abo mu Burengerazuba bagaragaza.

Neave yavuze ko iki gihangano cye kiri hafi cyane y’imiterere ya Yezu, kuko bagendeye ku muntu wabayeho mu bihe uyu Mwana w’Imana yabayemo.

Ku rundi ruhande ariko ubu bushakashatsi bushingiye ku bihamya bya gihanga ntabwo butanga neza ibihamya 100% nk’uko Prof Alison Galloway wo muri Kaminuza ya California abigarukaho.

Yemeza ko rimwe na rimwe isano iri hagati y’icyakozwe (photocopie) na nyirizina ishobora kugira ibikabyo. Gusa ngo uwabonye igihangano cya Neave ntiyashidikanya kuvuga ko kiri hafi gusa n’imiterere ya Yezu.

Hakoreshejwe ubuhanga budasanzwe mu gushushanya ishusho byemezwa ko ari iya Yezu
Yezu yakunze guhabwa amasura menshi bitewe n'aho abantu baherereye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .