Ni inama izwi nka Microfinance Technology Summit (MTS 2025) izabera i Harare kuva ku wa 12 kugeza ku wa 13 Kamena 2025, aho igiye kuba ku nshuro ya gatatu.
Izitabirwa n’abagera kuri 500 barimo abayobozi b’ibigo by’imari, abahanga mu ikoranabuhanga, abashoramari, n’abafatanyabikorwa b’ingeri zitandukanye.
Zimwe mu ngingo zizaganirwaho zirimo uko ibigo by’imari iciriritse byakwifashisha ikoranabuhanga rigezweho nk’iry’ubwenge buhangano, gutanga serivisi hifashishijwe telefoni igendanwa, gutanga serivisi zihendutse kandi zigezweho n’ibindi.
Hazanarebwa uburyo bwo kunoza umutekano w’amakuru y’abakiliya no guhangana n’imbogamizi z’amategeko n’amabwiriza zikigaragara mu bigo by’imari iciriritse.
Umujyi wa Harare watoranyijwe kuzakira iyo nama bijyanye n’uko Zimbabwe yagaragaje ubushake n’ubushobozi bwo gushyira mu bikorwa serivisi z’imari zishingiye ku ikoranabuhanga, by’umwihariko mu gutanga serivisi hifashishijwe telefoni zigera no mu bice by’ibyaro.
MTS 2025 yubakiye ku musaruro w’inama zabanje. Itanga urubuga rwo guhuriza hamwe abafatanyabikorwa barimo ibigo by’imari iciriritse, ibigo by’ikoranabuhanga mu by’imari, abayobozi b’inzego za leta, abashoramari n’imiryango itegamiye kuri leta.
Ibigo by’imari iciriritse bifite uruhare rukomeye mu gutanga serivisi z’imari ku bantu benshi bafite ubushobozi buke n’ibigo bito by’ubucuruzi, ibikomeje kuzamura ubukungu bwa Afurika.
Nko mu 2023 ibigo by’imari iciriritse byatanze serivisi ku bakiliya barenga miliyoni 84 biganjemo abagore bo mu byaro.
Ibigo by’imari iciriritse ni na byo bigira uruhare mu kuzamura imishinga mito n’iciriritse cyane ko yihariye hafi 90% by’ubucuruzi bukorerwa muri Afurika, bigatanga hafi 50% by’amahirwe y’akazi.
Icyakora ibyinshi bikomeje guhura n’imbogamizi zijyanye n’imikorere, ikoranabuhanga ndetse n’amategeko abigenga, bigatuma bidashobora kwagura serivisi zabyo.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!