Uyu mugabo yashinze ikigo cya ByteDance ari nacyo kigenzura TikTok. Yagishinze mu 2012 afatanyije na Liang Rubo bararanaga mu cyumba kimwe.
Magingo aya, Yiming afite 20% by’imigabane ya ByteDance, Ikigo yahagaritse kuyobora mu 2021.
Iyi migabane ni nayo yabaye imbarutso y’ubwiyongere budasanzwe bw’ubutunzi bw’uyu mugabo, cyane ko inyungu ya ByteDance yiyongereyeho 30% ku masoko mpuzamahanga mu mwaka ushize, igera kuri miliyari 110$, ibyo bituma umutungo we ku giti cye uzamuka cyane.
Yiming abaye umuntu wa 18 uyoboye urutonde rw’abatunze agatubutse mu Bushinwa mu myaka 26, mu gihe nko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, abo bantu ari bane gusa muri icyo gihe cyose.
Icyakora muri rusange, imibare y’abatunze miliyari y’amadolari mu Bushinwa iri kugenda igabanuka, aho mu mwaka ushize bagabanutseho 142, ubu bakaba ari 753.
Mu 2021, uyu mubare wari ugeze kuri 1,185, ari nabwo u Bushinwa bwigeze kugira umubare munini w’abatunze agatubutse. Magingo aya bamaze kugabanukaho 432.
Ni mu gihe kandi umubare w’Abashinwa batunze miliyoni 700$ nawo wagabanutse, ukaba ugeze ku 1094. Iri ni igabanuka rya 12% ugereranyije n’umwaka ushize ndetse n’igabanuka rya 25% ugereranyije no mu 2021 ari nabwo uru rutonde rwariho abantu benshi, bagera ku 1465.
Uru rutonde ruba ruriho abakire bose bo mu Bushinwa, Hong Kong, Taiwan na Macau.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!