Zelenskyy yabivuze ku wa Kane w’iki Cyumweru ko inzego z’ubutasi za Ukraine zifite ayo makuru, ati “Twiteguye kubivugaho mu buryo burambuye”, ndetse ko yiteguye gushyira hanze inyandiko zigaragaza iby’iyo mikoranire.
Yakomeje ati “Twakiriye amakuru y’uko u Bushinwa buri guha intwaro u Burusiya… tuzi kandi ko abayobozi b’u Bushinwa bari mu biganiro byo gukorera intwaro ku butaka bw’u Burusiya…tubona imikoranire y’ibi bihugu byombi muri iyo ngeri kandi tugomba kwemera ko iri kuba.”
Kuva Zelenskyy yavuga aya magambo ntacyo u Bushinwa buratangaza, gusa hashize igihe bwamagana imvugo z’uko bufasha u Burusiya mu ntambara ibuhanganishije na Ukraine.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!