Zelenskyy aherutse gushinja iki gihugu gukoresha intwaro ziturutse muri Koreya ya Ruguru, icyakora yavuze ko "Bitakiri intwaro gusa, ahubwo hari n’abarwana baturukayo."
U Burusiya na Koreya ya Ruguru ntacyo biravuga kuri iyi ngingo, gusa ikizwi cyo ni uko iyi ntambara yatumye impande zombi zitakaza abasirikare benshi kandi bafite ubunararibonye, ku buryo kubasimbuza atari ikintu cyoroshye.
Gusa ku rundi ruhande, Zelenskyy yongeye gukoresha iyi turufu asaba ibihugu birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ibindi bigize Umuryango wa NATO, kongera inkunga biha iki gihugu kugira ngo gikomeze guhangana n’urusobe rw’ibibazo kiri guhura nabyo ku rugamba.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!