Ku wa 14 Gashyantare Zelensky yavuze ko Moscow ishobora kugaba ibyo bitero inyuze muri Belarus aho iri gutegurira no gutorez ingabo zayo zirenga ibihumbi 150.
Yagize ati “U Burisiya buri gutegura diviziyo 15 zigizwe n’abasirikare bari hagati y’ibihumbi 100 na n’ibihumbi 150. Ntabwo nahamya ko izo ngabo zizatera Ukraine, ariko zizagaba ibitero. Nta muntu n’umwe ndi gutera ubwoba. Bashobora kongera kugaba ibitero kuri Ukraine nk’uko babigenje mu 2022, cyangwa bakabigaba kuri Pologne cyangwa bugatera ibihugu nka Estonia, Latvia, na Lithuania.”
Zelensky yavuze ko icyo ari igitekerezo cya Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, bijyanye n’amakuru yakuye mu butasi, akagaragaza ko atekereza ko Moscow ishobora kuzagaba ibyo bitero kuri ibyo bihugu mu mwaka utaha.
Umuburo wa Zelensky uje mu gihe Donald Trump aherutse gutangaza ko agiye kugirana ibiganiro n’u Burusiya bigamije guhoshya intambara muri Ukraine.
Belarus ifitanye umubano ukomeye n’u Burusiya aho mu Ukuboza 2024, ibihugu byombi byasinyanye amasezerano y’umutekano yemerera u Burusiya gutabara Belarus bukoresheje intwaro za kirimbuzi.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!