00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Zelensky yise Abarusiya inyamaswa kubera ibitero byagabwe ku nganda z’amashanyarazi

Yanditswe na Niyigena Radjabu
Kuya 26 December 2024 saa 05:30
Yasuwe :

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yise abo mu Burusiya inyamaswa nyuma y’uko Moscow irashe ibisasu bya misile ku kigo gitanga ingufu z’amashanyarazi mu ijoro rya Noheli.

Ingabo za Ukraine zirwanira mu Kirere zatangaje ko zatahuye misile 184 zarashwe muri icyo gihugu, ariko inyinshi zirahanurwa.

Ukraine yavuze ko hari abaguye muri icyo gitero nyamara ntiyatangaza imibare.

U Burusiya bwemeje iby’icyo gitero ndetse itangaza ko umugambi wayo w’aho bwashakaga kurasa wagezweho.

Ni igitero cyatumye ibikorwaremezo bitanga umuriro byangirika, mu bice bitandukanye by’igihugu no mu Murwa Mukuru, Kyiv, aho bamwe mu baturage bagaragaye bagiye gushaka ubuhungiro kuri sitasiyo za gari ya moshi.

Ikigo cya mbere kinini gitunganya ingufu z’amashanyarazi muri Ukraine cya DTEK cyatangaje ko ari ku nshuro ya 13 ibi bikorwaremezo bigabweho igitero.

Perezida Biden wa Amerika yagize ati “Umugambi w’iki gitero wari uwo gutuma Abanya-Ukraine batabona ingufu z’amashanyarazi zibafasha kubona ubushyuhe muri ibi bihe by’ubukonje.”

Perezida Biden kandi yasabye ko Amerika yakomeza gufasha Ukraine kubona intwaro zo guhangana n’u Burusiya.

Muri Nzeri 2024, Perezida Zelensky yatangaje ko 80% by’ibikorwaremezo by’ingufu muri Ukraine byose byarashweho n’ibisasu biremereye by’u Burusiya.

Ubwo yagarukaga kuri iki gitero, Zelensky yavuze ko bari kugerageza uko bashoboye ngo amashanyarazi yongere agarurwe.

Ati “U Burusiya ntibuzigera na rimwe busenya Ukraine cyangwa ngo ihindure igisobanuro cya Noheli.”

Ni ku nshuro ya kabiri Ukraine yizihije ibirori bya Noheli ku wa 25 Ukuboza, kuko ubusanzwe uyu munsi wizihizwaga ku wa 07 Mutarama.

Icyo gitero cyatumye abo mu Majyaruguru y’Uburasirazuba bw’Umujyi wa kabiri munini muri Ukraine wa Kharkiv, barenga ibihumbi 500 babura amazi, amashanyarazi n’ubushyuhe bwifashishwa mu kurwanya ubukonje bwinshi muri ibi bihe.

Ibitero u Burusiya bwagabye ku ruganda rukora amashanyarazi rwa Ukraine byatumye abaturage bajya gushakira ubukungiro ahategerwa gari ya moshi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .