Ni itegeko Perezida Zelensky yasinye kuri uyu wa 24 Kanama 2024 ku munsi w’ubwigenge w’iki gihugu.
Ryemejwe n’abagize Inteko Ishinga Amategeko ya Ukraine ku wa 20 Kanama 2024, aho abarenga 265 baryemeje na ho 29 bakarihakana.
Biri mu murongo wo gukomeza guhangana n’u Burusiya bwayishojeho intambara ku wa 24 Gashyantare 2022.
Ni uburyo kandi Ukraine yiyemeje nk’ubuzayifasha guhangana n’ubushobozi mu bijyanye n’imyemerere iki gihugu kiyobowe na Perezida Vladimir Putin cyagiraga kuri Ukraine.
Amwe mu madini y’ingenzi iri tegeko rireba ni Itorero ry’Aba-Orthodox rya Ukraine (Ukrainian Orthodox Church: UOC) rifite inkomoko ku rindi nk’iryo ryo mu Burusiya (Russian Orthodox Church) risanzwe rizwi nka Moscow Patriarchate.
Mu mbwirwaruhame yatanze, Perezida Zelensky yavuze ko ibyo yakoze ari intambwe nziza aho “Abanya-Ukraine bo muri UOC bagiye kwigobotora imbaraga z’umubi z’i Moscow.”
Binyuze muri iryo tegeko rishya, Ukraine yasabye UOC n’andi matorero yose kuba mu mezi icyenda yitandukanyije burundu n’u Burusiya, bitaba ibyo agafungwa burundu.
Kenshi Ibiro bishinzwe Iperereza muri Ukraine (SBU) byashinje UOC kubiba amatwara ashyigikira u Burusiya, ndetse kuva bwinjira muri Ukraine, SBU yatangiye gukurikirana abihaye Imana 100 bo muri iryo torero.
Muri abo abagera kuri 50 barahanwe na ho 26 bo barafungwa. Abo bihaye Imana bashinjwaga gutanga ibibwirizwa byuje imvugo zishyigikira ukwinjira muri Ukraine k’u Burusiya ndetse bigaragaza ko ari ngombwa ko Moscow yigarurira bimwe mu bice byayo.
Izindi mpamvu z’iri tegeko ni uguca ibikorwa bya Moscow Patriarchate muri Ukraine “ibituma iryo torero riba igikoresho n’icengezamatwara y’u Burusiya” nk’uko umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko ya Ukraine washyigikiye iryo tegeko witwa Mykyta Poturaiev yabivuze.
Abanya-Ukraine benshi basengera mu Itorero rya Orthodox ndetse igihe kinini ubuyobozi bukuru bw’iryo torero bwabaga mu Burusiya, ariko kuva mu 2024 ubwo u Burusiya bwigaruriraga Crimea mu 2014 UOC yacitsemo ibice.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!