Zelensky yavuze ko yagiranye ibiganiro byubaka na Trump nyuma y’aho atorewe kuyobora Amerika. Ntiyigeze avuga niba Trump yaramusabye kujya mu biganiro n’u Burusiya, ariko yashimangiye ko nta kintu yumvise avuga gitandukanye n’ibyifuzo bya Ukraine.
Trump yakunze kuvuga ko mu gihe azaba ageze ku buyobozi, ikintu cya mbere azihutira gushyiraho iherezo, ari intambara y’u Burusiya na Ukraine, kuko ibangamiye Amerika binyuze mu nkunga igihugu cye gitanga mu bya gisirikare.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!