Ni intambara yatangijwe ku mpamvu nyinshi, i Moscow bagaragazaga ko zimwe zishingiye ku guca “Ubu-Nazi” bwaje mu isura nshya muri Ukraine.
U Burusiya bwagaragazaga ko bamwe mu bayobozi bakuru bashyigikiraga ingengabitekerezo za ki-Nazi, aho Abanya-Ukraine bavuga Ikirusiya cyane abo mu Burasirazuba bw’igihugu bahohoterwaga nkana bakicwa bya hato na hato bidasobanutse.
Ni intambara yangije byinshi igarika ingogo, ha handi raporo za Loni zitandukanye zagaragaje ko nko kugera mu 2023 abasivili barenga 7000 bari bamaze kwicwa abandi barenga ibihumbi 11 barakomeretse.
Zerekana ko Abanya-Ukraine barenga miliyoni 17 bakeneye ubufasha cyane mu kurindwa ubukonje kuko bimwe mu bikorwaremezo bibaha ubushyuhe byangijwe cyane.
Loni igaragaza ko ibikorwaremezo byangiritse bibarirwa agaciro ka miliyari 100$, bikiyongeraho n’ibindi bihombo biziguye.
Intambara yaranzwe na byinshi, aho u Burusiya bwarwanye n’ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi nka Amerika bidacana uwaka binyuze mu mutaka wo gufasha Ukraine, n’u Burusiya bikavugwa ko bufashwa n’abidacira akari urutega ab’i Washington.
Nk’ubu Minisiteri y’Ingabo muri Amerika igaragaza ko kuva mu 2022 imaze guha inkunga Ukraine ifite agaciro ka miliyari 59,5$ mu bufasha bw’ingenzi nko kugura intwaro n’ubundi bwirinzi bwa gisirikare.
Intambara mu isura nshya kubera ubukonje
U Burayi n’ibihugu bibwegereye biri kwinjira mu bihe bibi by’ubukonje bizamara igihe kinini kugeza muri Gashyantare 2025.
Ni ibihe Ukraine itewemo ubwoba kuko Perezida Zelensky atekereza ko umwanzi bahanganye ashobora kubibyaza umusaruro akarasa ku nganda z’ingufu zikora ibirimo na wa mwuka cyangwa gas ikoreshwa mu gushyushya mu nzu, bikavugwa ko kuri ubu ashaka ko we na Perezida Putin bumvikana ku bijyanye n’amasezerano yo kuzirasaho.
Mu kiganiro na The Financial Times, Perezida Zelensky yagaragaje ko bene ayo masezerano ashobora kuba intambwe nziza iganisha ku gushyira akadomo ku ntambara yose, icyakora ikibazo kikaba niba i Moscow bazamwumva bakicara bakayasinya.
Impamvu ni uko mu bihe bitandukanye hashatswe gusinywa ayo masezerano, Perezida Zelensky akinangira cyangwa agashyiraho amananiza, atuma bidakunda.
Abenshi bibuka amasezerano yo muri Werurwe 2022 ajyanye n’uko Ukraine itagombaga kugira uruhande ibogamiraho haba k’u Burusiya cyangwa OTAN hanyuma intambara igahagarara u Burusiya bukayirindira.
Perezida Zelensky yabiteye utwatsi avuga ko Ukraine yaganira kuri ayo masezerano ari uko u Burusiya bwaba bwatanze Intara ya Crimea yometswe k’u Burusiya mu 2014 n’izindi enye zirimo Donetsk, Kherson, Luhansk na Zaporizhzhia zatoye ko zizomekwa ku Burusiya muri Nzeri 2022.
Ikindi amasezerano yo kutarasa ku nganda zitunganya ingufu, u Burusiya bushinja Ukraine kuyarengaho nkana ubwo bwageragezaga kurasa ku Ntara ya Kursk, ibarizwamo uruganda rutunganya ingufu za nucléaire ruherereye mu bilometero 100 uvuye ku mupaka wa Ukraine, ariko bagasubizwa inyuma.
Ku rundi ruhande ubwo bushake bwa Zelensky bwo guhagarika intambara bwafashwe nk’amayeri yo gutuma abantu badakurikira ibiri kubera mu nama ya BRICS, umuryango wiganjemo ibihugu bidacana uwaka n’abo mu Burengerazuba bw’Isi.
Ni inama yitabiriwe n’Umunyamabanga Mukuru wa Loni, António Guterres, ibintu byarakaje cyane Perezida Zelensky kuko uwo muyobozi wa Loni atagaragaye mu nama yigaga ku guhosha intambara no kubaka Ukraine bundi bushya yabereye mu Busuwisi.
Byatumye Perezida Zelensky, yangira Guterres, gusura igihugu cye, nyuma yo kwitabira inama ya BRICS, yabereye i Kazan mu Burusiya.
Icyakora Guterres avuga ko impamvu yayitabiriye ari ukunoza imikoranire ya Loni n’uwo muryango ugizwe n’ibihugu byihariye kimwe cya kabiri cy’abaturage bose b’Isi.
Ikindi kigaragaza ugutsindwa kwa Ukraine muri ibi bihe, ni uruzinduko Minisitiri w’Ingabo, Lloyd James Austin aherutse kugirira muri iki gihugu giherereye mu Burasirazuba bw’u Burayi.
Uruzinduko rwafashwe n’abo mu Burusiya nk’urukomeye ariko n’urwo gufata mu mugongo, Ukraine na cyane ko mu mezi make ashize yagaragaje ibimenyetso byo gutsindwa uruhenu, ibice yigaruriye ikabyamburwa burundu.
Impamvu si intwaro nke ahubwo ni uko nta basimbura abari ku rugamba bafite kuko nta Munya-Ukraine ushaka kujya mu gisirikare kugeza ubu.
Bivugwa ko Lloyd James Austin yasabye inzego za gisirikare za Ukraine kudahwema gukangurira abaturage kwinjira mu gisirikare ntawe usigaye ubundi bakarwana umuhenerezo.
Bifite ishingiro. Nta wamenya wenda Aba-démocrate baba bagiye guha intebe Aba-Républicains bahagarariwe na Donald Trump, ushaka kunga u Burusiya na Ukraine.
Muri Nzeri 2024 Trump yahamije ko abanye neza na Putin uyobora u Burusiya na Vodolymyr Zelensky wa Ukraine, bityo ko natorwa azifashisha uyu mubano mu guhuza aba bakuru b’ibihugu.
Bijyana n’uburyo yumvikanye kenshi anenga gahunda ya Perezida Biden yo gukomeza guha Ukraine inkunga mu rwego rwa gisirikare, bityo natorwa, azahagarika iyi ntambara mu masaha 24, ya nkunga igahagarikwa.
Mu gihe baba biyunze, bivuze ko u Burusiya byasaba ko buri mpande zombi zagaragaza ibyo zishaka, umunzani ugahengamira k’u Burusiya kuko muri iyi minsi buri kugaragaza imbaraga zisumbuye ku rugamba kurusha Ukraine, ibintu Zelensky adashaka kumva.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!