Zelensky yasobanuye ko mu cyumweru gishize, u Burusiya bwagabye muri Ukraine ibitero bya drones birenga 1050, buyirasaho amabombe 1300 na misile zirenga 20.
Yagize ati “Dushaka ko iyi ntambara irangira. Ariko u Burusiya ntibubishaka, bukomeje iterabwoba ryabwo ryo mu kirere: mu cyumweru gishize, bwagabye ibitero birenga 1050 bya drones, burasa amabombe hafi 1300 na misile zirenga 20 muri Ukraine, byo gusenya imijyi no kwica abantu.”
Uyu Mukuru w’Igihugu yatangaje ko abashaka ibiganiro batagaba ibitero bigambiriwe ku basivili, bifashishije misile, asaba amahanga gufasha Ukraine guhagarika ibi bitero.
Yagize ati “Kongerera imbaraga igisirikare cyacu kirwanira mu kirere, gushyigikira ingabo zacu no kuboba ubwishingizi bw’umutekano buzatuma u Burusiya butagarura ubushotoranyi, ni byo tugomba kwibandaho.”
Zelensky atanze ubu butumwa nyuma yo kugirira uruzinduko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika no mu Bwongereza. Yahahuriye n’abayobozi batandukanye, bamugaragariza ko bashyigikiye ko habaho ibiganiro by’amahoro byahagarika intambara imaze imyaka itatu muri Ukraine.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!