00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Zelensky yashinje u Burusiya kudashaka amahoro

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 3 March 2025 saa 06:10
Yasuwe :

Perezida Volodymyr Zelensky wa Ukraine yagaragaje ko u Burusiya budashaka amahoro kuko ngo bukomeje kugaba ibitero bigamije gusenya imijyi no kwica abaturage.

Zelensky yasobanuye ko mu cyumweru gishize, u Burusiya bwagabye muri Ukraine ibitero bya drones birenga 1050, buyirasaho amabombe 1300 na misile zirenga 20.

Yagize ati “Dushaka ko iyi ntambara irangira. Ariko u Burusiya ntibubishaka, bukomeje iterabwoba ryabwo ryo mu kirere: mu cyumweru gishize, bwagabye ibitero birenga 1050 bya drones, burasa amabombe hafi 1300 na misile zirenga 20 muri Ukraine, byo gusenya imijyi no kwica abantu.”

Uyu Mukuru w’Igihugu yatangaje ko abashaka ibiganiro batagaba ibitero bigambiriwe ku basivili, bifashishije misile, asaba amahanga gufasha Ukraine guhagarika ibi bitero.

Yagize ati “Kongerera imbaraga igisirikare cyacu kirwanira mu kirere, gushyigikira ingabo zacu no kuboba ubwishingizi bw’umutekano buzatuma u Burusiya butagarura ubushotoranyi, ni byo tugomba kwibandaho.”

Zelensky atanze ubu butumwa nyuma yo kugirira uruzinduko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika no mu Bwongereza. Yahahuriye n’abayobozi batandukanye, bamugaragariza ko bashyigikiye ko habaho ibiganiro by’amahoro byahagarika intambara imaze imyaka itatu muri Ukraine.

Zelensky yahuye na Minisitiri w'Intebe w'u Bwongereza, Keir Starmer
Zelensky yahuye n'abandi bayobozi bo mu bihugu by'i Burayi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .