00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abayobozi 11 muri Ukraine bamaze kwegura; u Buyapani bwafatiye ibihano u Burusiya: Amakuru agezweho mu ntambara

Yanditswe na IGIHE
Kuya 27 Mutarama 2023 saa 10:26
Yasuwe :

Abayobozi 11 bamaze kwirukanwa abandi baregura muri Ukraine mu rugendo iki gihugu cyiyemeje rwo kurwanya ruswa.

Perezida Volodymyr Zelensky yavuze ko ari kugerageza kugarura icyizere cy’abaturage kuri leta ye.

Izi nkundura zo kurwanya ruswa zibayeho nyuma y’uko umunyamakuru ukora inkuru zicukumbuye Mykhaylo Tkach, abinyujije mu kinyamakuru Ukrayinska Pravda, yerekanye uko ruswa yamunze abategetsi ba Ukraine.

Yavuze ko ibigo by’abayobozi bakomeye bikomeje kungukira mu ntambara iri muri Ukraine, aho byakiriye miliyoni nyinshi z’ama-Pound.

Uyu munyamakuru yanagaragaje uwari umuyobozi wungirije w’ibiro bya Perezida, Kyrylo Tymoshenko, wamaze kwegura, atwaye imodoka ya Porche ihenze cyane, bivugwa ko yavuye muri ruswa. Uyu mugabo yahakanye ibyo avugwaho byose.

Zelensky yasabye izindi ntwaro, u Buyapani bufatira ibihano u Burusiya

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yasabye ibihugu byo mu Burayi na Amerika kumuha intwaro nyinshi, nyuma y’ibitero by’indege by’u Burusiya mu mujyi wa Kyiv n’iyindi.

Yavuze ko ibikorwa bibi n’ubushotoranyi by’u Burusiya bishobora kandi bigomba guhagarikwa n’intwaro zishoboye. Ati “Intwaro ku rugamba, intwaro zirinda ikirere cyacu”.

Ukraine yatangaje ko yabashije kurasa missile 55 n’indege by’u Burusiya byakorewe muri Iran ibikesha uburyo bw’ubwirinzi bwo mu kirere bwatanzwe n’abo mu Burengerazuba bw’Isi.

Zelensky ati “Ubu ni ubuzima amagana n’ibikorwaremezo byarengewe”.

Yakomeje avuga ko Guverinoma ye izi imigambi y’u Burusiya ku bitero buteganya kugaba kuri Ukraine, kandi biteguye neza guhangana nabyo.

Ku rundi ruhande, u Burusiya bwatangaje ko kuba NATO iha Ukraine intwaro ari ikimenyetso simusiga cyo kuba u Burayi na Amerika byarinjiye mu ntambara.

Ni nyuma y’uko kuwa Gatatu Leta zunze Ubumwe za Amerika n’u Budage byemeje ko bizaha Ukraine imodoka z’intambara, ngo ibashe guhangana n’ingabo z’u Burusiya.

U Buyapani bwafatiye ibihano u Burusiya kubera intambara ya Ukraine

U Buyapani kuri uyu wa Gatanu bwatangaje ibindi bihano bwafatiye u Burusiya kubera intambara ya Ukraine, aho bwahagaritse iki gihugu kohereza ibicuruzwa ndetse bunafatira imitungo y’abaturage babwo.

Ibi bihano bitangira kubahirizwa kuri uyu wa Gatanu, birareba abanyapolitiki b’u Burusiya, abo mu gisirikare, abacuruzi ndetse n’ibigo by’ubucuruzi.

Kuva tariki 3 Gashyantare, u Buyapani buzahagarika kohereza mu Burusiya ibintu 49 bishobora kwifashishwa mu kongerera ingufu igisirikare cyabwo.

Minisitiri ushinzwe ubukungu, ubucuruzi n’inganda mu Buyapani, yavuze ko harimo ibikoresho nka moteri, robot, ibiturika n’inkingo.

U Burusiya bwateguye igitero gikomeye kuri Luhansk

Ikigo cy’Abanyamerika cyigisha iby’intambara (ISW) cyasohoye icyegeranyo kigaragaza ko ibitero u Burusiya buherutse gukora muri Zaporozhye na Donetsk, bishobora kuba bigamije gukwiza imishwaro ingabo za Ukraine kugira ngo bubashe gutegura igitero gikomeye mu ntara ya Luhansk.

Abahanga ba ISW bavuga ko u Burusiya bushobora kugaba igitero gikomeye kuva mu karere ka Svatovo kugera muri Kremennaya mu ntara ya Luhansk.

Ibi ngo byerekanwa no gushyira ingabo zirwanira mu kirere n’izikoresha imodoka z’intambara muri ako karere. Hari kandi abasirikare bakoresha imodoka z’intambara baturutse muri Belarus bari muri ako gace.

Ibi ngo byerekana ko u Burusiya buri gutegura igitero gikomeye muri Luhansk, gishobora guherekezwa n’ibitero bito mu tundi turere hagamijwe gutuma ingabo za Ukraine ziguma zinyanyagiye hirya no hino.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .