Ukraine yashyiriyeho ibihano abo bivugwa ko gambaniye igihugu, barimo n’uwahoze ari Perezida wayo, Pyotr Poroshenko, unashinjwa kunyereza umutungo w’igihugu.
Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, ku wa 12 Gashyantare 2025, ubwo yavuze ko abagambanira Ukraine mu nyungu bwite zabo bagiye gushyirirwaho ibihano.
Ibi bihano bivugwa ko byashyizweho n’Akanama gashinzwe Umutekano w’igihugu (SNBO) nyuma y’inama yaguhe abakagize na Zelensky.
Zelensky yavuze ko icyo cyemezo cyafatiwe muri iyo nama, kigamije kurinda igihugu no kwimakaza ubutabera bwari bwarazahaye.
Uyu muyobozi yarahiriye guhana abo avuga ko bagambaniye Ukraine bagashyigikira u Burusiya.
Yakomeje avuga ko ababikoze binjije za miliyari kandi ko ayo mafaranga agomba kugaruzwa, icyakora ntiyigeze avuga amazina.
Poroshenko abinyujije kuri Facebook yavuze ko ibyo bihano binyuranyije n’amategeko, ko Zelensky ari we washyibizeho aho kuba SNBO.
Poroshenko ni umuyobozi w’Ishyaka rya European Solidarity rifite imyanya 27 muri 450 ibarizwa mu Nteko Ishinga Amategeko ya Ukraine.
Uyu mugabo utarya imbizi na Zelensky yatangiye kuyobora Ukraine mu 2014 kugera 2019 nyuma yo guhirika ubutegetsi bwa Viktor Yanukovich wari ubumazeho imyaka ine kuva mu 2010.
Mu 2021 Poroshenko yahamijwe icyaha cyo kugambanira igihugu ndetse no gucuruza umutungo kamere wa Ukraine mu buryo butemewe.
Mu 2022 ni bwo umutungo we wahagaritse ariko arahirira kutazigera ahunga igihugu.
Kuva icyo gihe Poroshenko yabaye umwanzi ukomeye wa Zelensky, aho yagiye amushinja kenshi kuyoboza Ukraine igitugu no kutemerera abantu uburenganzira bwo kuvuga ibyo batekereza.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!