00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Zelensky yamaganye Donald Trump wasabye Ukraine n’u Burusiya guhagarika intambara

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 10 December 2024 saa 07:43
Yasuwe :

Perezida wa Ukraine, Vlodymir Zelensky yamaganiye kure igiteketezo cya Donald Trump wamusabye guhagarika intambara n’u Burusiya byihuse, hagashakwa igisubizo mu buryo bw’ibiganiro hagati y’impande zihanganye.

Ibi byabaye nyuma yo guhura kw’abo baperezida bombi ubwo bari mu Bufaransa mu birori byo kongera gufungura Katedarali ya Notre Dame i Paris.

Donald Trump abinyujije ku rubuga rwe rwa Truth Social, yabanje gusaba Ukraine guhagarika byihuse intambara hagatangira ibiganiro.

Yanditse ati “Intambara yakabaye ihagarara mu buryo bwihuse hagatangira ibiganiro. Nshaka ko habaho kubiganira ubwo busazi bugahagarara”.

Nyuma y’amasaha make atangaje ibi, Donald Trump yaganiriye na NBC News yongeraho ko nta kabuza mu gihe azaba asubiye ku butegetsi muri Mutarama 2025, azagabanya inkunga Amerika yateraga Ukraine.

Vlodymir Zelensky mu kumusubiza, yavuze ko intambara idashobora guhagarikirwa ku mpapuro ziriho imikono y’abantu gusa nta kintu gifatika impande zombi zemeranyije.

Yagize ati “Intambara ntishobora guhagarikwa n’urupapuro rwasinyweho n’abantu bake. Kuyihagarika nta byemejwe kubahirizwa n’impande zombi byatuma igihe icyo ari cyo cyose twongera kwegura intwaro”.

Perezida Zelensky yongeyeho ko kugira ngo Ukraine yikure mu bihombo iterwa n’intambara hagomba kubaho amasezerano yumvikanwyeho neza, cyane cyane hatirengagijwe gusubizwa ibice byayo yambuwe n’u Burusiya.

Kugeza ubu habarwa ko Amerika imaze gutanga inkunga ya miliyari 131.36 z’amadolari kuva intambara y’u Burusiya na Ukraine yatangira mu 2022.

Bivugwa ko kugabanyiriza inkunga Ukraine kwa Donald Trump kugamije kumuhatira kujya mu biganiro n’u Burusiya.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .