Trump yari yakiriye Zelensky mu biro bye, aho byari biteganyijwe ko baganira ku buryo intambara ya Ukraine n’u Burusiya yahagarara, gusa impande zombi ntizumvikanye kuko zateranye amagambo.
Perezida wa Amerika yabwiye Zelensky ko akwiye guca bugufi, na we amusubiza ko atazemera amasezerano y’amahoro yatuma Ukraine irekera u Burusiya ubutaka bwayo kandi bwarayiteye.
Trump yabwiye Zelensky ko adashimira Amerika ubufasha yahaye Ukraine mu bya gisirikare, nyamara ngo iyo itabuhabwa, u Burusiya buba bwaratsinze iyi ntambara ibyumweru bibiri byo mu 2022, Zelensky amusubiza ati “Putin we yavugaga iminsi itatu”.
Kuri gahunda y’uruzinduko rwa Zelensky harimo isinywa ry’amasezerano ya Ukraine na Amerika yo kubyaza umusaruro amabuye y’agaciro ndetse n’ikiganiro n’abanyamakuru, gusa byose byasubitswe kuko Zelensky yasohowe mu biro by’Umukuru w’Igihugu.
Nyuma y’iki kiganiro, Zelensky yatangarije ikinyamakuru Fox News ko yubaha Trump n’Abanyamerika, ariko ko yagombaga gutanga ubutumwa bwe yeruye, kugira ngo Abanyamerika basobanukirwe neza ikibazo cya Ukraine.
Yagize ati “Nubaha Perezida n’Abanyamerika. Ntekereza ko dukwiye kwerura, tukaba inyangamugayo cyane, kandi sintekereza ko twakoze ikintu kibi. Nshaka kuba inyangamugayo kandi nshaka ko abafatanyabikorwa bumva neza ikibazo, sinshaka ko byose babyumva neza.”
Zelensky yatangaje ko ikiganiro kirimo kwerura n’ubunyangamugayo nk’icyo yaraye agiranye na Trump kitagamije gukuraho umubano mwiza uri hagati ya Ukraine na Amerika agaragaza ko nubwo bitagenze neza, yizera ko ibi bihugu bizakomeza kuba inshuti.
Nyuma y’uku gutongana, Donald Trump yatangaje ko Zelensky adashaka amahoro, bityo ko azasubira mu biro bye mu gihe azaba yemera ibyo asabwa kugira ngo intambara yo muri Ukraine ihagarare.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!