Ubutegetsi bwa Trump bwagaragaje ko Abanyamerika bazakenera kubyaza umusaruro amabuye y’agaciro yo muri Ukraine kugira ngo Amerika yemere kuyirindira umutekano.
Zelensky yari yateguje ko ashobora kwemera aya masezerano, ariko mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru i Kyiv ku wa 28 Werurwe 2025, yasobanuye ko Amerika yahinduye ibyari bikubiye mu busabe bwayo bwa mbere.
Uyu Mukuru w’Igihugu yatangaje ko mbere yo gufata icyemezo ku busabe bushya bwa Amerika, abanyamategeko ba Ukraine bazabanza kugisuzuma. Gusa ntiyasobanuye impinduka zabayeho.
Zelensky yavuze kandi ko Ukraine itazemera amasezerano yabangamira ukwishyira hamwe kwayo n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU), mu gihe ibihugu biwugize bikomeje kumushyigikira mu ntambara igihugu cye gihanganyemo n’u Burusiya.
Kuva iyi ntambara yatangira muri Gashyantare 2022, Amerika yahaye Ukraine inkunga ifite agaciro ka miliyari z’amadolari, irimo intwaro, ibikoresho bya gisirikare ndetse n’amafaranga yo kuyifasha kuzahura ubukungu.
Trump yagaragaje ko Ukraine ikwiye kwishyura Amerika aya mafaranga binyuze mu masezerano y’amabuye y’agaciro, gusa Zelensky yagaragaje ko bitazashoboka.
Zelensky yasobanuriye abanyamakuru ko Ukraine itazemera ko inkunga yo mu rwego rw’igisirikare Amerika yayemereye mbere ifatwa nk’inguzanyo igomba kwishyurwa.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!