00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Zelensky yaburiye Isi, umwuzure wayogoje Afurika y’Epfo, abasirikare ba Ukraine barenga 3000 bamaze gupfa … Agezweho mu mahanga

Yanditswe na IGIHE
Kuya 16 April 2022 saa 11:46
Yasuwe :

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yatangaje ko ibihugu byose by’Isi bikwiye kwitegura ko Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, ashobora gukoresha intwaro z’ubumara mu ntambara yo muri Ukraine.

Zelensky yavuze ko impamvu ashobora gukoresha izi ntwaro ari uko adahangayikishijwe n’ubuzima bw’abanya-Ukraine.

Ati “Si njye njye nyine, Isi yose, ibihugu byose bikwiye kugira impungenge, bishobora kuba impamo. Intwaro z’ubumara bashobora kuzikora kuko ko kuri bo ubuzima bw’abantu nta gaciro bufite.”

“Ntidukwiye kugira ubwoba ahubwo dukwiye kubyitegura ariko si ikibazo cya Ukraine gusa, ahubwo ntekereza ko kireba isi yose.”

Perezida wa Ukraine yaburiye Isi ko Putin ashobora gukoresha intwaro z'ubumara

==================================================================

U Burusiya bwamaganye Amerika iri kohereza intwaro muri Ukraine

U Burusiya muri iki Cyumweru bwamaganye ku mugaragaro ibikorwa bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika byo kohereza intwaro muri Ukraine, bwihanangiriza iki gihugu ko kizahura n’ingaruka mu gihe ubu bufasha budahagaze.

Ubutumwa bwoherejwe mu ntangirio z’iki Cyumweru mu gihe Amerika yiteguraga gutangaza ko igiye kohereza muri Ukraine indi nkunga mu bya gisirikare ifite agaciro ka miliyoni 800 z’amadolari.

Amerika bwa mbere yari yiyemeje gutanga ibikoresho byo ku rwego rwo hejuru muri Ukraine birimo kajugujugu 11, imbunda zihanitse (18 155 mm Howitzer) n’indege zitagira abapilote zigera kuri 300 Switchblade drones).

U Burusiya bwamaganye Amerika kubera intwaro ikomeje kohereza muri Ukraine

==================================================================

Abakomando b’u Bwongereza bari kwigisha Abanya-Ukraine gukoresha intwaro iki gihugu cyabahaye

Ingabo zo mu mutwe udasanzwe mu gisirikare cy’u Bwongereza, byavuzwe ko ziri gutanga imyitozo aho zigisha iza Ukraine gukoresha intwaro (anti-tank) u Bwongereza bwahaye iki gihugu.

Abasirikare b’u Bwongereza batangiye gutoza ingabo za Ukraine ubwo u Burusiya bwatangizaga intambara nk’uko abayobozi b’ingabo za Ukraine babibwiye Times kuri uyu wa Gatanu.

Abatanga ayo mahugurwa babanje kuva muri Ukraine muri Gashyantare ubwo ibihugu bigize NATO byateganyaga ko hashobora kubaho ibitero by’u Burusiya.

Abongereza kuri ubu basubiyeyo kwigisha abo muri iki gihugu uko intwaro za NLAW (Next generation Light Anti-tank Weapon) zatanzwe n’iki gihugu mu Murwa Mukuru, Kyiv.

Abongereza b'abakomando bari gutanga imyitozo ku ngabo za Ukraine zigishwa uko zikoresha intwaro iki gihugu cyabahaye

==================================================================

Abasirikare 3000 ba Ukraine bamaze kugwa mu bitero by’u Burusiya

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy, yatangaje ko abasirikare b’iki gihugu bari hagati ya 2500 na 3000 bamaze kwicwa uhereye igihe intambara yatangiriye naho abagera ku bihumbi 10 bakomeretse.

Ku bijyanye n’imibare y’abasivile bagizweho ingaruka n’iyi ntambara, ntacyo Zelensky yavuze.

Ku ruhande rw’u Burusiya, yavuze ko hishwe abasirikare bari hagati y’ibihumbi 19 na 20 mu gihe u Burusiya ubwabwo mu kwezi gushize bwavuze ko abasirikare babwo bapfuye ari 1351 na 3825 bakomeretse.

Imirambo igera kuri 900 yatahuwe mu Mujyi wa Kyiv kuva aho ingabo z'u Burusiya zihavuye

==================================================================

Ibirindiro by’Ingabo za Amerika muri Syria byatewe

Igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyatangaje ko ibitero biherutse gukomeretsa abasirikare bacyo bane muri Syria bitatewe hakoreshejwe intwaro ziremereye ahubwo byakomotse ku ntwaro ziturika zatezwe imbere mu kigo.

Ibi ngo bishobora kuba byarakozwe n’umuntu umwe cyangwa benshi mu bubiko bw’amasasu, kuri ubu hakaba hari gukorwa iperereza ryimbitse.

Urwego rushinzwe ibikorwa by’igisirikare cya Amerika (Combined Joint Task Force Inherent Resolve (CJTF-OIR), rwatangaje kuri uyu wa Gatanu ko icyari cyafashwe nk’igitero kiziguye gishobora kuba cyarabaye bikozwe ku bwende n’abateze ibiturika bagambiriye ubwogero n’ububiko bw’amasasu imbere mu kigo.

CJTF-OIR bwa mbere yari yatangaje ko iturika ryabaye inshuro ebyiri ryangije inyubako ebyiri kuri Green Village ku wa 7 Mata kandi ko abasirikare bane bakomeretse byoroshye bashobora kuba baranagize ihungabana.

Uru rwego rwashyizweho ngo ruyobore ibikorwa byo kurwanya umutwe w’iterabwoba wa Islamic State muri Syria na Irak, kuri ubu rukurikirana abasirikare amagana ba Amerika mu Burasirazuba bwa Syria.

Hari gukorwa iperereza ku cyateye iturika mu birindiro by'ingabo za Amerika muri Syria

==================================================================

Afurika y’Epfo: Perezida Ramaphosa yasabiye amasengesho abahitanywe n’imyuzure

Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, yasabye abanyamasengesho ku wa Gatanu Mutagatifu gusabira abahitanywe n’imyuzure bari hafi kugera kuri 400 muri iki gihugu.

Kugeza ubu abagera ku 10 baracyashakishwa nyuma y’iminsi itanu Umujyi wa Durban n’uduce tuwukikije byibasiwe n’imyuzure yakomotse ku mvura nyinshi, bikaba bimaze guhitana abagera kuri 395.

Ibyo yabivugiye mu Mujyi wa Ermelo mu itorero ryitwa El-Shaddai Tabernacle.

Ati “Imyuzure ni ikiza tutigeze tubona mu gihugu cyacu kuva mbere, ku buryo abantu benshi bashobora gupfa.”
Ramaphosa yavuze ko yasuye imiryango y’ababuze ababo harimo n’uwatakaje abantu 10 icyarimwe.

Abantu bagera ku bihumbi 41 bagizweho ingaruka n’iyi myuzure.

Perezida wa Afurika y'Epfo yashenguwe n'abaturage be bahitanywe n'imyuzure abasabira gusengerwa

==================================================================

Abanye-Palestine bagera ku 100 bakomerekeye mu myigaragambyo i Yeruzalemu

Abanye-Palestine bashyamiranye n’Abapolisi ba Israel kuri uyu wa Gatanu ku musigiti wa Al-Aqsa i Yeruzalemu mu myigaragambyo yakomerekeyemo abagera ku 100.

Amagana y’abantu yitabiriye iyo myigaragambyo yakoreshejwemo amabuye yaterwaga abapolisi n’imyuka yarashwe nk’uko Polisi ya Isiraheli yabitangaje.

Polisi yagerageje guhosha imvururu ariko ntibyagira icyo bitanga.

Inzego z’ubuvuzi muri Palestine zatangaje ko abarenga 100 b’Abanyapalestine bakomeretse mu gihe Polisi ya Israel yatangaje ko abantu bayo batatu ari bo bakomeretse byoroheje.

Uyu musigiti wari wateraniyemo ibihumbi by’abarimo basenga kuva mu gitondo cyo ku wa Gatanu.

Mu byumweru bitatu bishize amakimbirane hagati ya Isiraheli n’Abanyapalestine yiyongereye mu gace ka West Bank no mu Burasirazuba bwa Yeruzalemu mu gihe umunsi mukuru wa Pasika y’Abayahudi wahuriranye n’ukwezi gutagatifu kwa Ramadhan ku Bayisilamu.

Kuva ku ya 22 Werurwe, Isiraheli yagabweho ibitero bine, bibiri bya mbere byakozwe n’Abarabu bo muri Isiraheli bifitanye isano na Islamic State naho bibiri bya nyuma byakozwe n’Abanyapalestine baturutse mu gace ka Jénine muri Cisjordanie.

Abanye-Palestine bagera ku 100 bakomerekeye mu myigaragambyo i Yeruzalemu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .