00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Zelensky nta bwoba atewe no kuba Trump yatsindira kuyobora Amerika

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 17 July 2024 saa 08:32
Yasuwe :

Perezida wa Ukraine, Volodymir Zelensky yavuze ko adatewe ubwoba no kuba Donald Trump ari we watorerwa kuyobora Amerika kuko Ishyaka rye ry’Aba-Républicais rimwubaha ku buryo rizakomeza gushyigikira Ukraine mu ntambara ihanganyemo n’u Burusiya.

Ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru ku itariki 15 Nyakanga 2024, Zelensky yabajijwe uko abona amatora Amerika igiye gukora mu mpera z’uyu mwaka.

Yavuze ko Ukraine ifitanye umubano mwiza n’Aba-Républicais bari mu Nteko Ishinga Amategeko ya Amerika ndetse n’abandi banyapolitike bakomeye muri Amerika.

Yagize ati “Aba-Républicais bubaha Ukraine, Abanya-Ukraine, indwanyi zacu nanjye. Donald Trump naramuka atowe, tuzakorana na we. Ibyo nta bwoba binteye”.

Zelensky yavuze ko Trump akwiye kuzishimira ko inkunga Ukraine iherutse kwemererwa ya miliyoni 40$ itazatangwa na Amerika gusa kuko kimwe cya gatatu cyayo kizatangwa n’u Burayi.

Donald Trump ni kenshi yavuze ko natorwa umunsi wa mbere w’akazi azahita ahagarika intambara yo muri Ukraine nubwo adasobanura uko azabikora. Gusa ubwo Perezida Zelensky yari abajijwe ku gitutu cya Trump cyo guhagarika intambara, yavuze ko nta cyo yabivugaho kandi ibyo bitaraba ngo Trump ajye ku butegetsi abikore.

Perezida Zelensky atangaje ibi mu gihe Donald Trump yamaze guhitamo Umusenateri JD Vance ngo azamubere Visi Perezida gusa na we akaba asanzwe adashyigikiye Ukraine.

Zelensky yavuze ko nta bwoba atewe no kuba Trump yatsindira kuyobora Amerika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .