00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Zelensky arifuza ko u Bushinwa busaba u Burusiya guhagarika intambara

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 18 May 2024 saa 08:14
Yasuwe :

Mu gihe u Burusiya bukomeje kugaba ibitero simusiga kuri Ukraine, Perezida Volodymyr Zelensky yasabye u Bushinwa gukora iyo bwabaga bugasaba u Burusiya guhagarika intambara imaze imyaka irenga ibiri ica ibintu mu Burasirazuba bwa Ukraine.

Zelensky yabigarutseho mu gihe Perezida Putin yarimo gusoza uruzinduko yagiriraga mu Bushinwa, aho yagiranye ibiganiro birambuye na mugenzi we Xi Jinping w’u Bushinwa.

U Bushinwa ntibwigeze bunenga ibitero by’u Burusiya kuri Ukraine, ndetse cyakomeje gukorana ubucuruzi n’u Burusiya mu gihe ibindi bihugu birimo ibyo mu Burayi na Amerika byabufatiraga ibihano by’ubukungu.

Nyuma yo kugira uruhare mu guhosha umwuka mubi wari hagati ya Iran na Arabie Saoudite, u Bushinwa bwakomeje gusabwa gukoresha imbaraga bufite ku Burusiya mu rwego rwo guhosha iyi ntambara imaze iminsi ica ibintu muri iki gihugu.

Mu ruzinduko rwa Putin, ibihugu byombi byemeranyije kurushaho kongera imbaraga mu mikoranire mu nzego zose, cyane cyane urwego rw’ubucuruzi.

Perezida Volodymyr Zelensky arifuza ko u Bushinwa busaba u Burusiya guhagarika intambara ku gihugu cye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .