Kim Turnbull ni umukunzi wa Romeo Beckham akaba ari na we nyirabayazana w’umwuka mubi uri hagati y’abahungu ba David Beckham, bamaze gushwana.
Amakuru yizewe yaturutse ku bantu bari hafi y’uyu muryango yatangarijwe TMZ, avuga ko uyu Kim Turnbull yahoze ari umukunzi wa Brooklyn Beckham nyuma batandukanye ahita atangira gukururukana na murumuna we, Romeo Beckham.
Uyu mubano wabo waje kuvamo no gukundana ndetse muri Nzeri ya 2024, Romeo yatangaje ko ari mu rukundo na Kim wahoze ari umukunzi wa mukuru we Brooklyn.
Ibi ntabwo byakiriwe neza na Brooklyn wahise atangira kurebana ay’ingwe n’umuvandimwe we, Romeo, yibaza icyatumye ajya gutereta inkumi yahoze nawe atereta.
Amakuru avuga ko Brooklyn yarakariye Romeo ndetse bombi batangira gushwana bya hato na hato kugeza aho umwe abwiye undi ko atagikeneye kumuvugisha, byose biturutse kuri iyi nkumi Kim Turnbull.
Ibi byagize ingaruka ku muryango wabo aho aba bahungu ba David Beckham basigaye banga kwitabira ibikorwa by’umuryango wabo, ku buryo umwe iyo yitabiriye undi asiba kugira ngo badahurira ahantu hamwe, cyane ko Romeo asigaye azana iyi nkumi mu muryango.
Mu minsi ishize ubwo David Beckham yakoraga ibirori by’isabukuru ye i Miami, Romeo yabyitabiriye ari kumwe na Kim, Brooklyn ntiyabyitabira. Byahise bivugwa ko icyatumye atitabira ari uko yangaga guhurira n’iyi nkumi mu birori bya se.
Daily Mail, yatangaje ko David Beckham n’umugore we, Victoria Beckham bari gushaka uko bakunga aba bahungu babo, gusa na none bakaba bafite impungenge ku kigenza Kim Turnbull uri kuzenguruka abahungu babo.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!