Ku wa 17 Werurwe mu 2023 nyuma y’imyaka ibiri, Donald Trump yongeye kwemererwa gushyira amashusho kuri ‘YouTube channel’ ye, nyuma y’icyemezo cyari cyafashwe cyo kuyihagarika ku wa 6 Mutarama 2021.
Amashusho ya mbere uyu mugabo yahishyize kuri YouTube yahise ayaha umutwe ugira uti ’Ndagarutse ndetse’ asaba imbabazi abakunzi be kuba yaratumye bamutegereza igihe kinini.
Icyemezo cya Google LLC cyo gukomorera Donald Trump kuri YouTube kije nyuma y’igihe gito Facebook na Twitter na byo biteye intambwe nk’iyi.
Imbuga nkoranyamba zifatwa nka hamwe mu hantu Donald Trump akura imbaraga cyane kuko afite abamukurikira barenga miliyoni 146. Gusa yagiye ashinjwa kuzikoresha nabi ari na byo byamuviriyemo gufatirwa ibihano.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!