00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

YouTube yakomoreye Donald Trump

Yanditswe na IGIHE
Kuya 18 Werurwe 2023 saa 07:53
Yasuwe :

Sosiye ya Google LLC ifite Urubuga nkoranyambaga rwa YouTube yakomoreye Donald Trump yongera kumwemerera gukoresha ‘channel’ ye yari imaze imyaka ibiri ihagaritswe nyuma yo gushinjwa gukwirakwiza imvugo zishobora guteza ibibazo.

Ku wa 17 Werurwe mu 2023 nyuma y’imyaka ibiri, Donald Trump yongeye kwemererwa gushyira amashusho kuri ‘YouTube channel’ ye, nyuma y’icyemezo cyari cyafashwe cyo kuyihagarika ku wa 6 Mutarama 2021.

Amashusho ya mbere uyu mugabo yahishyize kuri YouTube yahise ayaha umutwe ugira uti ’Ndagarutse ndetse’ asaba imbabazi abakunzi be kuba yaratumye bamutegereza igihe kinini.

Icyemezo cya Google LLC cyo gukomorera Donald Trump kuri YouTube kije nyuma y’igihe gito Facebook na Twitter na byo biteye intambwe nk’iyi.

Imbuga nkoranyamba zifatwa nka hamwe mu hantu Donald Trump akura imbaraga cyane kuko afite abamukurikira barenga miliyoni 146. Gusa yagiye ashinjwa kuzikoresha nabi ari na byo byamuviriyemo gufatirwa ibihano.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .