Ni icyaha gikomoka ku cyemezo Yoon yafashe cyo gutangaza ibihe bidasanzwe bya gisirikare tariki ya 3 Ukuboza 2024, cyatumye Inteko Ishinga Amategeko imweguza.
Kuri uyu wa 20 Gashyantare 2025, urukiko rurumva ubusabe bw’abanyamategeko ba Yoon bwo guhagarika ifungwa rye, aho bavuga ko yakozweho iperereza mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Harumvwa kandi ubuhamya bw’abashinja Yoon barimo Minisitiri w’Intebe wa Koreya y’Epfo, Han Duck-soo. Han na we yari yaragizwe Perezida w’agateganyo, ariko aregura nyuma yo gutakarizwa icyizere.
Ubushinjacyaha bwari bwasabye ko uru rubanza rwakwihutishwa bitewe n’uburemere bw’iki cyaha ariko abanyamategeko ba Yoon bavuga ko bakeneye igihe gihagije cyo kwiga kuri dosiye.
Aba banyamategeko kandi bavuga ko Yoon atangaza ibihe bidasanzwe, atari agambiriye guhungabanya igihugu, ahubwo ngo yashakaga kubwira abaturage ko mu Nteko Ishinga Amategeko harimo abanyagitugu bo mu ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi.
Yoon afite urundi rubanza rujyanye no kweguzwa kwe ku butegetsi, ruzaba tariki ya 24 Werurwe 2025. Mu gihe rukiko rwashyigikira ko yeguzwa, hazategurwa amatora ya Perezida mu gihe kitarenze iminsi 60.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!