Yari agiye kwiyahura! Meghan Markle yashyize aratobora avuga icyamukuye ibwami

Yanditswe na Muhonzire Sylvine
Kuya 8 Werurwe 2021 saa 01:13
Yasuwe :
0 0

Igikomangoma Harry n’umugore we Meghan Markle bamennye amabanga y’ibwami ndetse bavuga impamvu yatumye bava mu Bwongereza harimo n’ivangura ry’uruhu ryakorewe umwana wabo Archie ryatumye adahabwa izina rihabwa ibikomangoma.

Ibi babitangarije mu kiganiro cy’amasaha abiri cyabaye ku cyumweru kigaca imbonankubone kuri televiziyo ya CBS yo muri Amerika yishyuye akayabo ka miliyoni icyenda z’amadolari Oprah Winfrey wakibakoresheje, mu gihe bo bagitanze ku bushake nta mafaranga bahawe.

Iki nicyo kiganiro cya mbere bakoze kivuga ku buzima bwabo bwite kuva bava mu Bwongereza, aho kuri ubu batuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri leta ya California.

BBC yatangaje ko mu kiganiro Meghan yagiranye na Oprah, yavuze ukuntu ubuzima bw’ibwami bwamushaririye ku rwego yageze aho yumva atagishaka kubaho. Anatangaza ko umwana we yakorewe ivangura ataranavuka, bataranamenya niba azaba umuhungu cyangwa umukobwa.

Yagize ati “Ntabwo bashakaga ko aba igikomangoma cyangwa igikomangomakazi bataranamenya niba azaba umuhungu cyangwa umukobwa. Ibintu bitandukanye n’ibisanzwe bibaho, ntabwo yari kuzigera agira umutekano.”

“Mu gihe nari ntwite, abantu baratubwiraga bati ntimuzigera murindwa, nta zina muzahabwa, ndetse tukumva n’ibiganiro by’abantu bavuga ukuntu umwana wacu azaba afite uruhu rwirabura navuka.”

Meghan yavuze ko igihe cyose yari ari ibwami yatakaga akabura umutabara, abashinzwe ibikorwa by’ibwami bamwangaga urunuka ku buryo batigeze bamurinda na rimwe ahubwo bakarenga bakita ku bandi. Hari ibyo yari yemerewe n’ibyo atari yemerewe, ibintu byatumye yumva ari wenyine atangira no kwigunga.

Oprah amubajije niba bitaramwangiije ku buryo atekereza kwiyahura, yasubije ati “yego. Nibyo cyane, cyane ariko ndetse biteye ubwoba. Sinari nzi uwo nakwaka ubufasha.”

Harry yavuze ko ivangura ryakorewe umugore we ryamubabaje cyane, ndetse agashavuzwa n’ukuntu nta muntu n’umwe wo mu muryango we wigeze avugira Meghan n’igihe itangazamakuru ryari ryaramwose.

Ati “Nta muntu numwe wo mu muryango wanjye wigeze avuga ikintu na kimwe muri iyi myaka itatu. Ibyo birambabaza.”

Yanavuze ku mubano we n’abandi bantu bo mu muryango, avuga ko umwakikazi Elizabeth bari babanye neza cyane ndetse ko n’ubu bavugana kenshi. Gusa avuga ko papa we Igikomangoma Charles batabanye neza kubera ibibazo bagiranye akiri ibwami.

Yatangaje ko umuryango we utari ukimuha amafaranga yo kumufasha mu buzima busanzwe ndetse ko we na mukuru we William baciye ukubiri.

Meghan na Harry batangaje ko bagiye kwibaruka umwana wa kabiri, ndetse bavuga ko azaba ari umukobwa.

Umwamikazi w’u Bwongereza Elizabeth ntiyigeze areba icyo kiganiro ndetse kugeza ubu ntacyo umuryango w’ibwami uratangaza ku byakivugiwemo.

Meghan yavuze ko akiri ibwami yakorewe ivanguraruhu ku buryo yumvise agiye kwiyahura / Ifoto: AFP

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .