Uyu mugabo yashyizwemo uwo mutima mu gihe yari ategereje umuha undi, ariko binakorwa mu buryo bw’ubushakashatsi, harebwa niba icyo cyaba igisubizo ku mubare mu nini w’abarwara umutima ariko bakabura uwo gusimbuza uwarwaye.
Ibi byatangajwe n’ibitaro byabaze uyu mugabo byo muri Sydney byititriwe Mutagatifu Vincent ndetse na sosiyete yakoze uwo mutima yitwa BiVACOR, bivuga ko uyu mutima wabashije kumufasha kuguma ari muzima kugeza igihe aboneye undi mutima.
BiVACOR, Kaminuza ya Monash n’ibyo bitaro byatangaje ko uwo mugabo wagaragaje ibimenyetso byo guhagarara k’umutima muri Gashyantare 2025, amaze gushyirwamo uw’umukorano atangira gutora agatege.
BiVACOR yagaragaje ko ibi byabaye ari ikimenyetso cyiza ndetse n’igisubizo kubasanzwe bafite ibibazo by’indwara z’umutima, cyangwa abapfaga kubera gutinda kubona undi mutima wo gusimbuza uwarwaye.
Umunya-Australia usanzwe ari inzobere mu gukora ibikoresho byifashishwa mu buvuzi akaba na nyiri BiVACOR, Daniel Timms, yavuze ko yakoze uyu mutima nyuma yuko se yishwe n’umutima.
Yavuze ko we n’abo bakoranye bose bishimiye kubona umusaruro w’imbaraga zabo nyuma y’imyaka myinshi bakora kuri uwo mutima.
Yagize ati “Umurava wabo uzafasha abandi barwayi benshi kubona iri koranabuhanga ritabara ubuzima bwabo.”
Uyu mutima ukoze mu cyuma cya titanium kizwiho kugira ubudahangarwa butuma umubiri utagerageza kukirwanya, bigatuma gisimbura urugingo nta mpungenge.
Uyu mutima w’umukorano ukoze mu buryo ushyirwa mu mwanya usanzwe w’umutima ugakomeza akazi kawo ko kohereza amaraso mu mu bice bitandukanye by’umubiri.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!