Aba bombi bamaze kugirana ikiganiro kuri telefone cyangwa guhamagarana hakoreshejwe ikoranabuhanga ry’amashusho inshuro zigera kuri eshanu kuva Biden yafata ubutegetsi amazeho umwaka n’igice.
Inama bazahuriramo izaba ibaye inshuro ya mbere babonana amaso ku maso ariko ntihatangajwe igihe n’aho bazahurira.
Umwe mu bayobozi ba Amerika yatangarije Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP ko hashyizweho amatsinda ashyira ku murongo iyo gahunda kuko bemeranyijwe ko ari iy’agaciro ku mpande zombi.
Ikiganiro bagiranye kuri telefone ngo cyamaze amasaha abiri n’iminota 17 bigaruka ku makimbirane akaze ibi bihugu bikomeye mu bukungu bw’isi bifitanye.
Ibiro Ntaramakuru by’Abashinwa Xinhua byatangaje ko Perezida Xi yavuze amagambo akakaye kuri politiki Leta Zunze Ubumwe za Amerika ifite kuri Taiwan, ikirwa gifitanye ubufatanye bwa bugufi na Amerika ariko u Bushinwa bukaba bugifata nk’agace kabwo.
Ati “Abakina n’umuriro amaherezo bazashya. Nizeye ko uruhande rwa Amerika rubyumva neza.”
Aha Xi yasubiragamo amagambo yari yavuze muri Ugushyingo umwaka ushize.
Umwuka mubi ushingiye kuri Taiwan uri gufata indi ntera, ibitanga isura ko Xi ashobora gushozayo intambara. U Bushinwa ntibwakiriye neza gahunda itaremezwa ya Biden na Perezida w’Inteko Ishinga amategeko, Nancy Pelosi yo gusura Taiwan.
Nubwo abayobozi ba Amerika basura kenshi Taiwan, u Bushinwa bufata uruzinduko rwa Pelosi kuri iki kirwa nk’ubushotoranyi bitewe n’ububasha afite nyuma ya Perezida wa Amerika.
Xi yabwiye Biden ko uko Guverinoma y’u Bushinwa n’abaturage bafata Taiwan bitigeze bihinduka bityo ko Amerika izirengera ingaruka urwo ruzinduko niruramuka rubaye.
Ati "Ni ubushake buhamye bw’Abashinwa barenga miliyari 1,4 kurinda byimazeyo ubusugire bw’u Bushinwa n’ubutaka bwabwo.”
Mu gusubiza, Biden na we yabwiye Xi ko politiki ya Amerika kuri Taiwan itigeze ihinduka. Iyi politiki ishyigikiye ko Taiwan iguma uko imeze. Amerika ngo yemera ubusugire bw’u Bushinwa ariko ikamagana ko bwagira amategeko ayo ari yo yose bushyira kuri Taiwan ahubwo ikagumana ubutegetsi budafite aho buhuriye n’u Bushinwa.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!