Abatuye uyu mujyi babashije gukora ibi birori mu gihe abandi baturuka mu bice bitandukanye by’Isi birimo n’u Rwanda batangiye umwaka bari mu nzu, nta birori ahanini hagamijwe kwirinda ko iki cyorezo cyarushaho gukwirakwira.
Abatuye uyu mujyi bari bafite byinshi byo kwishimira, bishimiraga ko 2020 yasize bapfushije abarirwa mu bihumbi, ikabaheza mu nzu amezi ane ( kuva Mutarama kugeza Mata) irangiye.
Kwibuka uburyo 2020 itaboroheye na gato byatumye ibihumbi by’abatuye uyu mujyi bahurira mu bice byawo bitandukanye birimo ahazwi nka ‘Hankow Customs House’ nubundi hasanzwe habera ibirori byo gusoza umwaka. Buri wese yacunganaga n’isaha maze saa Sita z’ijoro zigeze mu buryo bose basa n’abumvikanyeho barekurira mu kirere ibipirizo byanditseho amagambo yo kwifurizanya umwaka mushya muhire.
Abatuye uyu Mujyi baganiriye na CNN bavuze ko bafite byinshi byo kwishimira ariko abenshi bahuriza ku kuba barabashije kwigobotora icyorezo cya Covid-19 bakinjira mu 2021 hari icyizere ko ibintu bizarushaho kugenda neza.
Nubwo wari umwanya w’ibyishimo ku batuye Wuhan, ibyakozwe byose hubahirizwaga ingamba zo kwirinda Covid-19 cyane cyane kwambara agapfukamunwa neza, hari n’abapolisi bashinzwe gukebura abashaka gutandukira.
Mu Ukuboza 2019 nibwo muri Wuhan hagaragaye umuntu wa mbere wanduye Covid-19 ku Isi, kuva iki gihe yatangiye gukwirakwira Isi yose aho kugeza ubu abamaze kuyandura babarirwa muri miliyoni 83, ,mu gihe aboi maze guhitana nabo barenga 1.8.







TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!