Winnie Byanyima yagizwe umuyobozi mukuru wa UNAIDS

Yanditswe na IGIHE
Kuya 15 Kanama 2019 saa 11:30
Yasuwe :
0 0

Umunya-Ugandakazi Winnie Byanyima yagizwe Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe kurwanya Sida, UNAIDS, nyuma yo kwemezwa n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres.

Byanyima yemejwe nyuma y’ibikorwa bimaze igihe byo gushakisha umuyobozi mushya, ngo asimbure Umunya-Mali, Michel Sidibé, wayoboraga uwo muryango kuva muri Mutarama 2009 kugeza muri Gicurasi 2019.

Muri aya mezi UNAIDS yari iyobowe by’agateganyo na Gunilla Carlsson usanzwe ari umuyobozi wungirije.

Byanyima yagize ati "Nishimiye kuza muri UNAIDS nk’Umuyobozi Nshingwabikorwa muri iki gihe gikomeye mu guhangana na Virusi itera Sida. Iherezo rya Sida nk’icyorezo gihangayikishije Isi bitarenze umwaka wa 2030 ni intego Isi ishobora kugeraho, ariko ntabwo mpfobeje urwego rw’akazi gahari."

Bizashoboka ari uko abafatanyabikorwa bose bashyize hamwe mu guhangana n’iki cyorezo cyahitanye abagera ku 770 000 mu mwaka ushize. Abagera kuri miliyoni 37.9 ku Isi babana n’iyi ndwara, barimo miliyoni 1.7 bayanduye mu mwaka ushize.

Byanyima yakoze mu nzego zitandukanye mu myaka 30 ishize, aho yari asanzwe ari Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Oxfam International kuva mu 2013. Mbere yabaye Umuyobozi ushinzwe Uburinganire n’Iterambere muri Porogaramu y’Umuryango w’Abibumbye Ushinzwe Iterambere, UNDP.

Byanyima ukomoka muri Uganda ni umugore w'umunyapolitiki Kizza Besigye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza