Wikipedia yasabwe n’u Burusiya gusiba amakuru ajyanye n’ibikorwa bya gisirikare by’u Burusiya muri Ukraine, ibyaha by’intambara muri Bucha n’ayandi.
Ubu busabe ntabwo yabwubahirije bituma icibwa amande. Mu bujurire, Wikimedia, ivuga ko abantu bafite uburenganzira ku makuru y’ukuri ajyanye n’intambara.
Urukiko rwo mu Burusiya ruvuga ko amande yaciwe Wikimedia ashingiye ku kuba yaratangaje amakuru y’ibinyoma ku bikorwa bya gisirikare burimo gukora muri Ukraine.
Kuri Wikipedia ngo hagiyeho inkuru zibanda ku ngingo ziteye ubwoba ku Burusiya zivuga ku bikorwa by’ingabo zabwo muri Bucha n’ahandi, no gukoresha imvugo z’uko ari intambara bwagabye kuri Ukraine kandi bwo buvuga ko ’ari ibikorwa bidasanzwe bya gisirikare’.
U Burusiya buvuga ko ibyatangajwe na Wikipedia byateje ikibazo n’imyivumbagatanyo mu gihugu.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!