White House yashimangiye ko amatora ya Perezida azaba kuwa 3 Ugushyingo nta kizayacyerereza

Yanditswe na IGIHE
Kuya 4 Kanama 2020 saa 12:01
Yasuwe :
0 0

Abayobozi muri Perezidansi ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, White House, batangaje ko amatora ya Perezida azaba kuwa 3 Ugushyingo 2020 nk’uko byateguwe, nyuma y’uko Perezida Donald Trump, yifuje ko yigizwa inyuma.

Mu cyumweru gishize Perezida Trump yavuze ko gutora hifashishijwe iposita byateza uburiganya n’imibare itari yo y’ibyava mu matora. Yatanze igitekerezo cy’uko amatora yakwigizwa inyuma kugeza igihe yakorwa neza, mu buryo bwizewe kandi burimo umutekano.

Umuyobozi ushinzwe abakozi muri White House, Mark Meadows, ku cyumweru tariki 2 Kanama yagize ati “Tuzakora amatora kuwa 3 Ugushyingo kandi Perezida azayatsinda”.

Ijambo rya Meadows ryashimangiwe n’umujyanama wa Trump mu byo kwiyamamaza, Jason Miller, wabwiye Fox News ko ‘amatora azaba kuwa 3 Ugushyingo kandi Trump arabishyigikiye’.

Ubwo Trump yagaragazaga icyifuzo cyo gukereza amatora, abakuru bo mu ishyaka ry’aba-Républicains aturukamo baracyamaganye.

Trump nta bubasha afite bwo gusubika amatora, kandi ukuyatinza uko ari ko kose kwabanza kwemezwa n’inteko ya Amerika.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zirashaka koroshya kurushaho uburyo bwo gutora hifashishijwe iposita kubera ko hari impungenge ku buzima zitewe n’icyorezo cya Coronavirus.

Trump yifuzaga ko amatora acyererezwa kubera icyorezo cya Coronavirus

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .