WeChat yakwennye ibihano bya Trump

Yanditswe na Ndahayo Emmanuel
Kuya 13 Kanama 2020 saa 05:14
Yasuwe :
0 0

Ikigo Tencent cyo mu Bushinwa cyatangaje ko ibihano Perezida Donald Trump yafatiye WeChat, porogaramu yacyo ikoreshwa cyane mu Bushinwa mu gusangira ubutumwa, ntacyo bizahungabanya ku bukungu bwacyo.

Perezida Donald Trump aherutse gushyiraho iteka rigamije gukumira imbuga ebyiri nkoranyambaga z’Abashinwa TikTok na WeChat ku gukorera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu minsi 45 iri imbere mu gihe cyose zizaba zitagurishijwe na Sosiyete zazikoze zo mu Bushinwa.

Tencent yavuze ko icyo cyemezo kitazahungabanya ibikorwa byayo kuko n’ubundi isoko rya Amerika ari 2% by’inyungu zayo.

Porogaramu ya WeChat ni yo ya mbere ikoreshwa mu Bushinwa, aho iba yitwa Weixin. Ifite abarenga miliyari bayikoresha ku Isi yose, ahanini kubera ko ikoreshwa n’ibindi bikorwa nko gusoma amakuru, kwishyura ibiryo, ingendo n’ibindi byinshi.

Iyi porogaramu ifite igikundiro mu Bushinwa kuko izo byagahuriye ku isoko nka Facebook, zitemewe ku isoko ry’u Bushinwa.

Umuyobozi ushinzwe igenamigambi muri Tencent, yavuze Ko ibyo Trump yakoze nta gihombo kinini bizateza kuko bitazagira ingaruka ku Bushinwa busanzwe ari ryo soko rya mbere ry’iki kigo.

Ati “Nureba amabwiriza yo muri Gicurasi 2019 ndetse n’ayashyizweho mu minsi micye ishize [aduhagarika], agaragaza neza ko areba Amerika, ibyo rero nta ngaruka bizagira ku bigo byamamaza ku rubuga rwacu mu Bushinwa”.

Mu gihe iki cyemezo cyagumaho, bivuze ko ikigo cya Apple gisanzwe gifite isoko rinini mu Bushinwa kitakongera kwemerera porogaramu za WeChat na TikTok gushyirwa muri iPhones, ibyatuma zitakaza agaciro cyane kuri iryo soko risanzwe ari inkingi ya mwamba.

Bloomberg ivuga ko Apple yinjiza miliyari $44 ikura ku isoko ry’u Bushinwa.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .