00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Wagner yatangiye gahunda yo gushaka abarwanyi bashya mu mijyi 42 y’u Burusiya

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 11 Werurwe 2023 saa 10:18
Yasuwe :

Umuyobozi Mukuru w’Itsinda ry’Abacanshuro rya Wagner, Yevgeny Prigozhin yatangaje ko batangiye gahunda yo gushaka abasirikare bashya mu mijyi 42 y’u Burusiya mu rwego rwo gusimbuza umubare munini w’abishwe mu bitero byo kwigarurira Umujyi wa Bakhmut mu ntambara ihuje Ukraine n’u Burusiya.

Ibi yabitangaje mu butumwa bw’amajwi yatambukije kuri uyu wa 10 Werurwe 2023 ariko ntiyavuga umubare w’abo bashaka guha akazi.

Ni gahunda batangije cyane ko iri tsinda mu byumweru bishize byavugwaga ko ryatakaje abarwanyi bagera ku 9000 ubwo bari bahanganye n’ingabo za Ukraine, Ubuyobozi bwa Ukraine bwo bukavuga ko Wagner imaze gupfusha cyangwa gukomeretsa abagera ku bihumbi 30.

Bakhmut ni umujyi wo mu Burasirazuba bwa Ukraine, uherereye mu ntara ya Donetsk, Ingabo z’u Burusiya zirangamiye kuwigarurira byuzuye kuko waba imbarutso yo kwigarurira Donetsk yose.

Prigozhin ati “Nubwo ingabo za Ukraine zikomeje kwirwanaho, ntakizatubuza kuzitsimbura. Badutega imitego buri uko duteye intambwe ariko nta kizatubuza guhangana n’izo mbogamizi.”

Aljazeera yanditse ko aba bacanshuro ari bo bari ku ruhembe mu gufasha ingabo z’u Burusiya kugira ngo zigarurire Umujyi wa Bakhmut, ingabo za Ukraine zanze kuvamo nyuma y’amezi agera kuri arindwi impande zombi ziwuhanganiye.

Gusa Wagner yateye intambwe ifata ibice bimwe byo mu nkengero y’Umujyi wa Bakhmut, Prigozhin akagaragaza ko nubwo Ukraine ishaka gushyiraho abasirikare badasanzwe bazababuza kuwinjiramo, bo bazakora ibishoboka byose mu gukuraho izo nzitizi.

Prigozhin agaragaza ko gukubitwa inshuro ibihe bitandukanye muri Bakhmut rimwe na rimwe biterwa n’ibikoresho bike bya gisirikare ariko ko bitazababuza kugera ku ntego bihaye.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika iherutse gutangaza ko itsinda rya Wagner rifite abarwanyi bagera ku bihumbi 50 muri Ukraine barimo abarenga ibihumbi 40 zishinja Prigozhin gukura mu magereza yo mu Burusiya akabizeza ko nibamara amezi atandatu bakiri gutanga umusanzu bazahabwa imbabazi.

Yevgeny Prigozhin washinze Itsinda ry'abacanshuro rya Wagner yatangaje ko batangije ibikorwa byo gushaka abasirikare bashya mu mijyi 42 y'u Burusiya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .