Mu ijambo risoza umwaka, Zelensky yavuze ko Putin yihishe inyuma y’ingabo z’igihugu cye aho kuyobora abaturage.
Ati "Umuyobozi wanyu abereka ko ari we uyoboye, ko igisirikare kimuri inyuma. Ukuri ni uko yihishe. Yihishe inyuma y’igisirikare."
Yakomeje agira ati "Ari kubihishamo abatwikira igihugu n’ejo hazaza hanyu. Nta n’umwe uzabababarira, na Ukraine ntizabababarira."
Uyu mugabo kandi yashimiye abaturage be bakomeje gushyira hamwe kuva intambara y’u Burusiya yatangira muri Gashyantare umwaka ushize.
Putin we mu ijambo risoza umwaka abwira abaturage impamvu batangije intambara muri Ukraine , ko ari ku nyungu z’umutekano w’igihugu.
Yavuze ko abanyaburayi aribo bateje iyo ntambara kuko bari bari kwitegura gutera u Burusiya, bukabivumbura kare bukabatanga.
Bivugwa ko kuva intambara yatangira, abasaga ibihumbi 13 bamaze kuyigwamo batarimo abasirikare ku mpande zombi.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!