Ni ubutumwa bwatanzwe n’Umuyobozi Mukuru warwo, Oliver Blume, ubwo yavugaga ku mushinga w’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) wo kongera miliyari 800 z’Amayero mu mafaranga azashorwa mu gisirikare mu myaka ine.
EU yafashe icyemezo cyo kongera amafaranga ishora mu gisirikare nyuma y’aho Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika agaragaje ko ibihugu by’i Burayi bitita ku gisirikare cyane.
Blume yasobanuye ko Volkswagen iri gusuzuma ibikenewe mu rwego rw’igisirikare, kandi ko byose biri kuganirwaho, ati “Twiteguye kugira ibyo biganiro.”
Umuyobozi w’uruganda Rheinmettal rukora intwaro rukomeye mu Budage, Armin Papperger, yagaragaje ko ashyigikiye Volkswagen, asobanura ko byakoroha ko ishami rya Volkswagen riri muri Osnabrueck ryajya rikora intwaro.
Mu Ntambara ya Kabiri y’Isi, Volkswagen yakoraga imodoka za gisirikare zirimo iz’ubwikorezi n’izindi ntoya zitwara abasirikare zizwi nka Schwimmwagen. Yanakoraga ibigize misile ya V-1.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!