Volkswagen igiye guhagarika ikorwa n’igurishwa ry’imodoka za Passat muri Amerika

Yanditswe na IGIHE
Kuya 26 Ugushyingo 2020 saa 01:55
Yasuwe :
0 0

Uruganda rukora imodoka rwa Volkswagen rwatangaje ko mu myaka iri imbere ruzahagarika ikorwa n’icuruzwa ry’izo mu bwoko bwa Passat muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Volkswagen Passat ni imwe mu modoka ziri hasi zikorwa n’uru ruganda. Iya mbere yagiye hanze mu 1973, gusa mu 2011 rwatangiye gukora izagenewe isoko rya Amerika ya Ruguru, binyuze mu ishami ry’uru ruganda riri Chattanooga muri leta ya Tennessee.

Umuyobozi wa Volkswagen, Ralf Brandstätter, yabwiye ikinyamakuru cya Wards Auto ko bafashe umwanzuro wo kubona ko muri Amerika ya Ruguru hasigaye hakunzwe ubwoko bw’imodoka ziri hejuru (SUV).

Ati “Twafashe umwanzuro wo guhagarika icuruzwa rya Passat muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Biragaragara cyane ko icuruzwa rihengamiye ku ruhande rw’imodoka zigiye hejuru.”

Biteganyijwe ko umwanzuro w’uru ruganda rwo mu Budage uzatangira gushyirwa mu bikorwa mu 2023, gusa ureba Leta Zunze Ubumwe za Amerika gusa, mu bindi bihugu izi modoka zizakomeza gucuruzwa.

Volkswagen Passat zigiye kuva ku isoko rya Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .