00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Voice of America na Deutsche Welle byahagaritswe muri Turikiya

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 3 July 2022 saa 10:10
Yasuwe :

Guverinoma ya Turikiya yahagaritse ibitangazamakuru bibiri harimo Ijwi rya Amerika (Voice of America) ndetse na Deutsche Welle yo mu Budage, byose bizira ko nta burenganzira bifite bwo gukorera muri iki gihugu.

Radio na Televiziyo bya Turikiya yavuze ko ibi bitangazamakuru byabwiwe ko bigomba gushaka uruhushya rubyemerera gukorera muri iki gihugu muri Gashyantare, ntibyagira icyo bibikoraho.

Iri tangazo rikomeza rivuga ko nta zindi mpamvu zibyihishe inyuma ahubwo ko ari ngombwa kwaka uruhushya kugira ngo babanze basuzume niba umurongo ibi bitangazamakuru bigenderaho uhuye n’ibyo igihugu cyifuza.

Ku ruhande rw’Ijwi rya Amerika ryo ryavuze ko uru ari urwitwazo rwo kugira ngo bakumire ibitangazamakuru mpuzamahanga, bazabone uko bakora ibyo bashaka mu matora ateganyijwe umwaka utaha.

Turikiya ni kimwe mu bihugu biri ku myanya y’inyuma mu kwimakaza ubwisanzure bw’itangazamakuru kiri ku mwanya wa 149 mu bihugu 180.

Ijwi rya Amerika riri mu bitangazamakuru byahagaritswe muri Turikiya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .