00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Visi Perezida wa Argentine yarusimbutse; yarashwe imbunda yanga gukora

Yanditswe na IGIHE
Kuya 2 September 2022 saa 06:35
Yasuwe :

Visi Perezida wa Argentine, Cristina Fernández de Kirchner yarusimbutse nyuma y’aho imbunda y’uwashakaga kumurasa yakwamye isasu rikanga gusohoka.

Inkuru dukesha BBC ivuga ko uyu mugore wari uvuye mu rukiko kubera ibyaha bya ruswa akurikiranyweho, yari hanze y’urugo rwe arimo aramutsa abamushyigikiye ubwo umugabo yahingukaga mu kivunge agahita amutunga imbunda irimo amasasu.

Polisi yatangaje ko uwo murashi akomoka muri Brésil akaba afite imyaka 35. Yahise afatwa ndetse arafungwa hakaba hari gushakishwa impamvu yatumye akora ibyo.

Perezida wa Agentine, Alberto Fernandez yavuze ko iyo mbunda yari yuzuye amasasu ariko ntiyabasha kuyarekura ubwo uyu mugabo yakuraga ku mbarutso.

Mu ijoro ryo kuwa Kane, Perezida Alberto yamaganye iki gitero kuri visi perezida avuga ko ari kimwe mu bintu bikomeye bibaye kuva iki gihugu cyasubira kuri demokarasi mu 1983.

Yatangaje kandi ko none ku wa Gatanu ari ikiruhuko mu gihugu kugira ngo abaturage bavuge ibyo bifuza ku kurengera ubuzima, demokarasi, no kwifatanya na Visi Perezida.

Amashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga yerekana umugabo atunze imbunda Visi Perezida muri sentimetero nkeya imbere ye ndetse agerageza kurasa.

Mu minsi ishize, abantu amagana bigaragambyaga bahuriye imbere y’urugo rwa Christina w’imyaka 69 mu gihe urubanza rwe rwariho ruba. Arashinjwa kunyereza umutungo wa rubanda mu gihe yari perezida w’iki gihugu hagati ya 2007 na 2015.

Yasabiwe gufungwa imyaka 12 no kwirukanwa burundu muri politiki icyaha nikimuhama. Kuri ubu Christina ni perezida wa Sena kandi afite ubudahangarwa bw’abagize Inteko Ishinga Amategeko. Bivuze ko atafungwa keretse igihano cye gishimangiwe n’Urukiko rw’Ikirenga cyangwa agatakaza umwanya we muri Sena mu matora azaba mu mpera za 2023.

Amashusho yafashwe agaragaza uwashakaga kurasa Visi Perezida amwegereye cyane

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .