muryango wa Virginia ni wo watangaje ko yapfuye afite imyaka 41, ko yiyahuriye aho yabaga muri Neergabby muri Australie.
Polisi yavuze ko nta bimenyetso bihari byerekana ko urupfu rwe rufitanye isano n’ikindi cyaha.
Virginia Giuffre, wari umubyeyi w’abana batatu, yari umwe mu bashinje byimbitse Jeffrey Epstein, umukire wamenyekanye cyane kubera ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina no gucuruza abana.
Mu 2019, Giuffre yatangaje ku mugaragaro ko Epstein yamucuruje akanamutegeka gukora imibonano mpuzabitsina n’inshuti ze, harimo n’Igikomangoma Andrew, ubwo yari afite imyaka 17.
Giuffre yavuze kandi ko Igikomangoma Andrew yari azi ko icyo gihe yari umwana muto utagejeje ku myaka y’ubukure muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Nyamara, Igikomangoma Andrew yahakanye ibi birego inshuro nyinshi.
Muri Nyakanga 2019, Epstein yarezwe icyaha kimwe cyo gucuruza abana no gukora umugambi wo gucuruza abana, ariko yiregura avuga ko ari umwere. Nyuma y’ukwezi kumwe, yapfiriye muri gereza yiyahuye.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!