00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Virginia Giuffre washinje Jeffrey Epstein kumufata ku ngufu yiyahuye

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 26 April 2025 saa 01:28
Yasuwe :

Virginia Giuffre, umugore wamenyekanye cyane kubera gushinja Jeffrey Epstein n’umwana wa gatatu w’Umwamikazi Elizabeth II w’u Bwongerezawa, Prince Andrew, ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ubwo yari akiri umwangavu, yapfuye yiyahuye.

muryango wa Virginia ni wo watangaje ko yapfuye afite imyaka 41, ko yiyahuriye aho yabaga muri Neergabby muri Australie.

Polisi yavuze ko nta bimenyetso bihari byerekana ko urupfu rwe rufitanye isano n’ikindi cyaha.

Virginia Giuffre, wari umubyeyi w’abana batatu, yari umwe mu bashinje byimbitse Jeffrey Epstein, umukire wamenyekanye cyane kubera ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina no gucuruza abana.

Mu 2019, Giuffre yatangaje ku mugaragaro ko Epstein yamucuruje akanamutegeka gukora imibonano mpuzabitsina n’inshuti ze, harimo n’Igikomangoma Andrew, ubwo yari afite imyaka 17.

Giuffre yavuze kandi ko Igikomangoma Andrew yari azi ko icyo gihe yari umwana muto utagejeje ku myaka y’ubukure muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Nyamara, Igikomangoma Andrew yahakanye ibi birego inshuro nyinshi.

Muri Nyakanga 2019, Epstein yarezwe icyaha kimwe cyo gucuruza abana no gukora umugambi wo gucuruza abana, ariko yiregura avuga ko ari umwere. Nyuma y’ukwezi kumwe, yapfiriye muri gereza yiyahuye.

Virginia Giuffre washinje Jeffrey Epstein kumufata ku ngufu yapfuye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .